‎Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Nyakanga 2025 muri Kigali Universe. Wari ugamije gusabana, kungurana ibitekerezo ndetse no kuganira aho imyiteguro y’ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival igeze.

Ku ruhande rw’abahanzi, abagaragaye mu kibuga by’akanya gato barimo Nel Ngabo, Riderman, Ariel Wayz ndetse na Juno Kizigenza; ariko nabo bahise bakivamo baharira abandi bari bari bahagarariye EAP.

Ikipe y’abahanzi yari irimo abakozi ba MTN Rwanda n'ibindi bigo, abazakora amashusho n’abahanzi. Umukino warangiye abahanzi batsinze abanyamakuru ibitego 8-3 ndetse Emmy Nyawe wo mu ikipe y'abanyamakuru, ahabwa ikarita y'umutuku.

Nyuma y’uyu mukino, Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou watangije EAP, yavuze ko mbere y’igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival kizabera i Musanze, giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025, bazabanza gukora siporo rusange muri aka karere mu ijoro rizakibanziriza, ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga.

Ati “Twamaze kwemeza iyo siporo, irahari ku munsi wo Kwibohora ku wa 4 Nyakanga 2025. Tuzakora iyo siporo, dukore n’igitaramo ku munsi ukurikiyeho cyo Kwibohora n’ubwo kizaba ari icya Iwacu Muzika Festival, ariko gifite insangamatsiko ijyanye nabyo.”

Yakomeje avuga ko impamvu abahanzi bakinnye iminota mike, ari uko umupira wegeranye cyane n’igihe cyo kwitegura ibitaramo. Ati “Badusabye ko bakina iminota mike, nabo bagategura igitaramo kizabimburira ibindi. Ariko ubutaha tubijeje ko bazajyamo akaba ari bo babatsinda.”

Nyuma ya Musanze, ‎MTN Iwacu Muzika Festival 2025 izakomereze i Gicumbi ku wa 12 Nyakanga 2025 ndetse na Nyagatare ku wa 19 Nyakanga.

Ni mu gihe i Ngoma hazabera igitaramo ku wa 26 Nyakanga, i Huye habere ibitaramo ku wa 2 Kanama, i Rusizi ku wa 9 Kanama, mu gihe ibi bitaramo bizasorezwa i Rubavu tariki 16 Kanama 2025.

Abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo barimo King James, Riderman, Bulldog, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Kivumbi King na Nel Ngabo.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'ikipe y'abanyamakuru
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'ikipe y'abanyamakuru
Nubwo abakinnyi batabigize umwuka, ishyaka ryo gutsinda ryigaragazaga
Nubwo abakinnyi batabigize umwuka, ishyaka ryo gutsinda ryigaragazaga
Ni umukino wagaragayemo imbaraga nyinshi ku mpande zombi
Ni umukino wagaragayemo imbaraga nyinshi ku mpande zombi
Nel Ngabo agerageza gusatira kugira ngo yake mugenzi we umupira
Nel Ngabo agerageza gusatira kugira ngo yake mugenzi we umupira
Boubou yagerageje kwerekana icyo ashoboye mu kibuga
Boubou yagerageje kwerekana icyo ashoboye mu kibuga
Ikipe y'abanyamakuru imaze kunyagirwa, yagerageje kujya inama ariko biba iby'ubusa
Ikipe y'abanyamakuru imaze kunyagirwa, yagerageje kujya inama ariko biba iby'ubusa
Riderman yitegereza bagenzi be bari mu kibuga
Riderman yitegereza bagenzi be bari mu kibuga
Bull Dog na Boubou bari kureba uyu mukino
Bull Dog na Boubou bari kureba uyu mukino
Juno Kizigenza na Ariel Wayz bigeze kwatsa umuriro mu rukundo, bari bongeye guhura ndetse buri wese yari afite akanyamuneza, byibutsa benshi ibihe byiza bagiranye
Juno Kizigenza na Ariel Wayz bigeze kwatsa umuriro mu rukundo, bari bongeye guhura ndetse buri wese yari afite akanyamuneza, byibutsa benshi ibihe byiza bagiranye
Bull Dogg na King James bakurikiye uyu mukino
Bull Dogg na King James bakurikiye uyu mukino

Amafoto: Kwizera Remmy Moses