Nyuma yo gusanga buri munyarwanda adafite ubushobozi bwo kwigurira telefone zigezweho, Minisiteri y’ikoranabuhanga na MTN Rwanda bazanye igitekerezo cy’uko ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo bakwiha umukoro ‘challenge’ bakishakamo ubushobozi bwo guha abaturage umubare runaka wa ‘smartphones’.
Umuyobozi wa MTN Rwanda yahise yiyemeza ko we n’ikigo ayoboye bazatanga smartphones 1100.
Mu nama Nkuru ya 14 y’Umuryango FPR Inkotanyi yabaye Ku wa 21 Ukuboza Perezida Kagame yabimburiye abandi, atanga yiyemeza gutanga telefone zigezweho 1500 mu gushyigikira gahunda y’uko buri rugo rugira telefone igezweho.
Yagize ati “Ubwo namwe birabageraho, biragenda biza, nta gahato kabirimo, bizakorwa n’ubishoboye hamwe no kubishaka ariko turashaka kugira ngo biturutse mu bushobozi umuntu afite, tuzahe abo baturage bacu smartphones zashobora kuzatwara imyaka icumi kugira ngo zibagereho bitewe n’aho ariho.”
Nyuma y’ubu butumwa bwa Perezida Kagame, Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba nawe abinyujije kuri Twitter yavuze ko Minisiteri ayoboye mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda nayo mu mpera za 2020 izaba yahaye abajyanama bose b’ubuzima telefone zigezweho.
Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo nk’uko yari yabyemereye Umukuru w’igihugu nawe yashyize ubutumwa kuri twitter buvuga ko Minisiteri ayobora izaha abaturage smartphones 700.
Ikigo cy’Igihugu cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko nacyo kizatanga telefone zigezweho ku barinda pariki n’abayobora ba mukerarugendo.
Mu bindi bigo byemeye kugira umubare wa Telefone zigezweho bazaha abaturage batazifite harimo Banki ya Kigali yemeye gutanga 1500 abakozi bayo bagatanga 500 na BPR AtlasMara yemeye gutanga 1000.
Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) yo mu Ugushyingo uyu mwaka igaragaza ko Abanyarwanda batunze telefoni ngendanwa ari 9,527,829. Gusa iyo babara aba, haba hagendewe ku mubare wa sim card zikora, ku buryo ushobora gusanga hari umwe ufite izirenga ebyiri.
Ibi bisobanuye ko ugiye kubarura, utasanga telefoni miliyoni icyenda n’imisago, ahubwo wabona sim card zingana n’uwo mubare zishobora kuba zikoreshwa muri telefoni zitanageze no kuri miliyoni eshanu.
Muri miliyoni icyenda n’imisago zibarurwa, MTN Rwanda yihariye umubare munini na 5,245,426 mu gihe Airtel ari 4,282,403.
Ni mu gihe abanyarwanda bangana na 52.1% ari bo bakoresha internet bavuye kuri 7.9% babarwaga mu 2010.



















TANGA IGITEKEREZO