00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu birori bya Oscars, Lupita Nyong’o yaserukanye insokozo yatiye mu Rwanda

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 5 March 2018 saa 11:01
Yasuwe :

Lupita Nyong’o yarimbye mu buryo bwatunguranye mu birori bya Oscars, yari yashyizeho inyogosho ishushe nk’amasunzu yategwaga mu Rwanda rwo hambere.

Ibirori byo gutanga ibihembo bya Oscars byabereye ahitwa Dolby Theatre muri Hollywood aho benshi mu bihangange muri sinema ku Isi bari bateraniye bareba filime n’abakinnyi babaye indashyikirwa kurusha abandi.

By’umwihariko, filime yitwa "La Forme de l’eau" yakozwe na Guillermo del Toro wo muri Mexique, yahembwe nk’iyahize izindi[meilleur film] muri ibi birori byabaye ku Cyumweru tariki ya 4 Werurwe 2018. Yahawe ibihembo bine mu byiciro bitandukanye.

Muri ibi birori byatanzwemo ubutumwa bwibanda ku kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umukinnyi wa filime Lupita Nyong’o yabyitabiriye afite insokozo itamenyerewe. Umuhanzi wayimushyizeho yabwiye Vogue magazine ko yayikoze yigana amasunzu yo mu Rwanda.

Vernon François wahaye Lupita iyi nsokozo, yashimangiye ko yahisemo kumusokoza muri ubu buryo mu rwego rwo “kugaragaza umwihariko no kumusokoza bitandukanye n’ibisanzwe”.

Uyu Vernon François ni na we wakoze imisatsi y’abakinnyi ba filime Black Panther nk’uko bagaragara ku gifuniko cy’ikinyamakuru ‘Allure’ cyasohotse muri Werurwe 2018.

Yagize ati “Mu by’ukuri twashakaga gukora ikintu gifite isuku kandi cyuzuzanya neza n’ikanzu yari yambaye, ikindi twashakaga insokozo ituma ijosi rye rigaragara neza.”

Lupita Nyong’o yari amaze igihe kinini afite umusatsi migufi, mu mwaka wa 2014 yitabiriye ibirori bya Oscars[benshi bita Academy Awards] afite umusatsi muke ndetse icyo gihe yari yayizirikishije agatambaro kera gashushe nk’urugori. Muri ibyo bihembo nibwo yahawe icya Best Supporting Actress Oscar ku bwa filime ‘12 Years a Slave’.

Lupita Nyong’o ukomoka muri Kenya yitabiriye Oscars afite inyogosho imeze nk'amasunzu

Vernon François, ni umuhanga mu byerekeye gutunganya imisatsi ni na we usanzwe wita ku mutwe wa Lupita. Yashimangiye ko insokozo ya Lupita Nyong’o yashatse kuyikora ku buryo igaragara nk’amasunzu yakanyujijeho mu Rwanda mbere y’ikinyejana cya 20 mu rwego rwo kumuha umwihariko mu bindi byamamare.

Lupita Nyong’o ukomoka muri Kenya yitabiriye Oscars afite inyogosho imeze nk'amasunzu
Ikanzu yari yambaye ni iya Versace
Mu mwaka wa 2014, Lupita yitabiriye Oscars anahabwa igihembo gikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages