Cyabukombe Alphonsine witabye Imana mu byumweru bishize yashyinguwe kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, mu muhango wari witabiriwe n’umuhungu we, Meddy wavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Meddy mu gahinda gakomeye n’amarira menshi niwe wari utwaye ifoto y’umubyeyi we, mukuru we, Christian atwaye umusaraba.
Meddy yavuze ibigwi by’umubyeyi wabo n’umurage abasigiye by’umwihariko ashima mukuru we, Christian kubera uburyo yakomeje kuba hafi umubyeyi wabo ubwo yari arwaye.
Mu butumwa bwatanzwe, benshi bagiye bagaruka ku buryo uyu mubyeyi yakundaga gusenga ndetse anakora ibishoboka byose ngo umuryango we umererwe neza .
Meddy yavuze ko umubyeyi we ariwe wamwigishije kubyina kuririmba no gucuranga gitari ndetse yemeza ko ikintu gikomeye yamwigishije ari ugukunda Imana.
Tariki 14 Kanama 2022, nibwo Cyabukombe yatabarutse afite imyaka 66. Yaguye muri Kenya aho yari amaze igihe arwajwe na mukuru wa Meddy.
Indi nkuru wasoma: https://igihe.com/imyidagaduro/article/mu-kiniga-cyinshi-meddy-yavuze-ibigwi-byaranze-umubyeyi-we






















Amafoto: Nezerwa Salomon


Ibitekerezo 0