Safi Madiba na Niyonizera Judithe bakundanye mu buryo butigeze bugaragararira itangazamakuru, ibyabo byamenyekanye habura icyumweru kimwe ngo basezerane. Icyo gihe nibwo ibizazane byiganjemo gutukwa byatangiye kwisukiranya kuri bombi.
Na nyuma y’ubukwe hari abateze iminsi uyu muryango mushya bakavuga ko ‘nta rukundo bafitanye ahubwo ko ipfundo rya bombi ari ifaranga umugore yavanye muri diaspora’.
Ibi byose n’ibindi bitamenyekanye ntibyahungabanyije Safi na madamu we. Mu kiganiro na IGIHE, Safi yahamije ko ibyo banyuzemo byarushijeho gukomeza ubumwe bwabo no kurwanirana ishyaka.
Mu mezi arindwi amaranye n’umugore, Safi Madiba ahamya ko amaze kuba umugabo uhamye kandi uzi gufata ibyemezo biteza imbere urugo bitandukanye n’ubuzima yabagamo akiri ingaragu.
Yagize ati “Ubu maze kuba umugabo, kuba umugabo ni ugufata ibyemezo nkawe ntawe ugishije inama. Mbere sinabyumvaga ariko ubu natangiye kubisobanukirwa, mbere nari njyenyine, nafataga imyanzuro ukwanjye ntawe mbajije ariko ubu hari uwo mbanza kubibwira.”
Yongeyeho ati “No mu muziki byarahindutse, ubu ndirimba njyenyine kandi biragenda neza. Niba ngiye gukora indirimbo kuyandika n’ibindi bitekerezo byose ni njye bivamo, nta wundi muntu twicarana ku meza ngo abanze amfashe.”
Safi w’umuririmbyi ntabangamiye urugo rwe?
Yagize ati “Ibintu byose bigendana n’uko wabiteguye, kubaka urugo bifata umwanya wabyo n’umuziki ugafata undi mwanya wawo. Ariko uwo mugiye kubana iyo akuzi nawe umuzi, muhura hari akazi wakoraga na we afite ako yakoraga, mubwizanya ukuri ibintu bikoroha. Iyo mugitangira hazamo utuntu tw’utubazo duto ariko bigera igihe bigashira.”
Mu minsi mike ishize, Safi yagaragaye ahetse umugore we basa n’abasohoka mu rugo. Ibi byavugishije benshi ndetse hari n’abagiye bafata ifoto ya Safi ahetse Judithe bakandikaho amagambo aca intege bombi; icyavuzweho cyane ni ifoto yakwirakwijwe yanditseho ko “Safi ahetse ATM ye[imashini itanga amafaranga]”.
Ibi byose Safi n’umugore we babirenza amaso ndetse ngo babifata mu cyiciro kimwe n’ibitutsi n’andi magambo y’urucantege bakiriye guhera ku munsi wa mbere barushinga.
Ati “Urukundo rukoresha byinshi, ushobora kumushyira ku rutugu, ushobora kumuryamaho, ashobora kukuryamaho. Muri make twarimo dufata amashusho y’indirimbo, hari indirimbo iri kuri album yanjye yitwa ‘Igifungo’ madamu azagaragaramo, izasohoka mu kwezi kwa Nyakanga.”
Yaririmbye ibibazazane yaciyemo n’umugore we
Mu ndirimbo ‘Igifungo’, Safi yaririmbye inkuru mpamo y’urukundo rwe na Judithe anagaruka ku bizazane baciyemo. Muri iyi ndirimbo hari aho avugamo ngo “Niba kugukunda ari icyaha nzemera mfungwe”.
Safi aririmba byeruye urwo akunda Judithe ndetse akaniyama abanza b’umuryango we. Yagize ati “Ni indirimbo y’urukundo, amagambo arimo aravuga ngo ‘Niba kugukunda ari icyaha nzemera mfungwe’, aho urabyumva. Ni umugore wanjye.”
Yongeraho ati “Umunsi namushatse hagiye haza ibitekerezo byinshi, rimwe nkavuga nti ‘ese ko ari njye washatse umuntu, hari ababyishimiye, hari abatarabyishimiye. Ababyishimiye Imana ibahe umugisha, abatarabyishimiye bikaba bibateye ikibazo niyo mpamvu navuze ngo n’iyo hazamo n’igifungo nacyo nzacyemera ariko ntibantandukanye na we.”
Igifungo, inkuru mpamo ku rukundo rwa Safi na Judithe
“Ni indirimbo naririmbye, ni ubutumwa nagiye ntanga. Rimwe na rimwe abantu ntabwo bakwiye kujya bagendera ku byo abandi batekereza kuko buri muntu wese avuka ukwe, ibibazo, ibyiza umuntu ahura nabyo biratandukanye buri wese ku Isi aca mu nzira ye.”
Yavuze ko umugore we Niyonizera Judithe adacibwa intege n’amagambo abantu bamuvugaho ndetse ngo gutukwa kwabo no gutegwa iminsi byagiye bibaremamo kurushaho kunga ubumwe no gukundana bihamye mu guhangana n’abashaka kubatandukanya.”
Yongerahoati “Ni nk’aho ari inkuru mpamo ku rukundo rwacu, harimo ibintu birimo. Nagize amahirwe mpura n’umuntu, ni nk’aho atari ubwa mbere abibonye. Ni ukuvuga ngo nanjye byarantunguye […] Ntacyo bimutwara, ntacyo bimuhinduraho, ahora ari wa wundi uko namumenye.”
Niyonizera Judithe amaze iminsi agaragaza ko ashyigikiye umuziki w’umugabo we, yagaragaye mu bitaramo Safi aherutse gukora birimo icyamuhuje na Harmonize i Musanze no mu Mujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru gishize.
Safi amaze gukora indrimbo enye ziri hanze kandi zikunzwe. Yahereye ku yitwa ‘Got it’ yafatnyije na Meddy akurikizaho izindi nka ‘Kimwe Kimwe’, ‘Fine’ yakoranye na Rayvanny ndetse ubu afite inshyashya yitwa ‘My Hero’ nayo iri gucurangwa cyane mu Rwanda.
Yavuze ko ateganya gukora album izaba igizwe n’indirimbo ziganjemo izivuga ku buzima bushya abayemo n’ahazaza he n’ibindi abantu bibaza ku buzima bwe.



















TANGA IGITEKEREZO