Ni igitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 22 Ugushyingo 2025, aho kizihuza abahanzi bakunzwe mu njyana gakondo barangajwe imbere na Intore Massamba, Teta Diana, Jules Sentore, Ruti Joel na Boukuru. Biteganyijwe ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka.
Abazitabira ibyo birori kandi bazasusurutswa mu mbyino gakondo n’amatorero atanu asanzwe amenyerewe mu bitaramo n’ibirori byitsa ku muco nyarwanda, ariyo: Ishyaka ry’Intore, Indatirwabihizi, Inganzo ngari, Inyamibwa ndetse n’Ibihame by’Imana.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, cyo ku wa 19 Ugushyingo 2025, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko bateguye iki gitaramo bijyanye na gahunda y’umujyi yo kugira Kigali ishyushye, ikeye kandi itekanye, avuga ko bahisemo injyana gakondo kuko umuco w’u Rwanda wihariye.
Ati “Ni igikorwa twatekereje muri gahunda dusanganwe yo kugira Kigali ishyushye, ikeye kandi itekanye, aho twifuza ko Kigali iba umujyi abantu bisangamo bagasanga hasa neza, hari amafu ariko bakabona n’uburyo bidagadura.”
“Muri iyo myidagaduro rero Umujyi wa Kigali dushyira imbere umuco kuko tuzi neza ko umuco wacu wihariye.”
Yakomoje ku itariki 3 Ukuboza 2024, ubwo Intore z’u Rwanda zashyirwaga mu murage Ndangamuco w’Isi, avuga ko u Rwanda rufite ikirezi kandi nk’Umujyi wa Kigali bazi neza ko cyera, ariyo mpamvu bahisemo gushyira itafari ryabo ku njyana gakondo, bategura ibitaramo bigaruka ku muco n’amateka by’u Rwanda.
Alain Numa wari uhagarariye MTN Rwanda, yatangaje ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda ndetse no kwegera abakiliya babo, yizeza abazitabira ko bashonje bahishiwe.
Ati “Umuco wacu nyarwanda nta handi wawusanga, ari yo mpamvu dukwiye kuwusigasira, uzaba ari n’umwanya mwiza wo kwegera abakiliya bacu, tubasobanurira gahunda nyinshi tubafitiye, ndetse n’ugize ikibazo tuzaba turi hafi tubibafashemo.”
Umujyi wa Kigali utegenya ko igitaramo ‘Kigali Dutarame’ kizaba ngarukamwaka, aho abahanzi gakondo bazajya bahurizwa hamwe mu rwego kuzirikana indangagaciro n’amahame biranga umuco w’Urwagasabo.
Massamba Intore, umaze imyaka 41 akora umuziki gakondo yashimye abateguye iki gitaramo, avuga ko guhuriza hamwe abakora iyi njyana ari ndoto bagize zibaye impamo, asaba abakunzi ba gakondo kuzitabira ku bwinshi.
Ati “Ni ibintu byadushimishije cyane kubona amatorero n’abahanzi gakondo bahurizwa hamwe, izo mbaraga zikajya hamwe kugira batange igitaramo cyuzuye koko, umuco wacu niwo uturanga, niwo watugejeje kure kandi uhora utwibutsa ko dukwiye kuba twebwe, nicyo bita ubudasa bw’u Rwanda.”
“Ndashimira cyane MTN, Umujyi wa Kigali n’abandi bafatanyabikorwa, kuba baratekereje kuri gakondo, bakumva ko yajya hamwe ikaduha igitaramo umujyi ugashyuha ukanezerwa.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!