Uretse kumenyekana nk’irushanwa rihuruza imbaga y’Abanyarwanda ndetse rigashimisha benshi, Tour Du Rwanda, izwiho kandi kuba urubuga rufasha urubyiruko cyane cyane abakobwa kubona akazi binyuze mu kwamamaza ibigo bitandukanye by’abaterankunga.
Muri iki gihe iri rushanwa riri kuba, iyo ugerageje gutera akajisho ku mbuga nkoranyambaga z’ibigo byateye inkunga iri rushanwa, iz’abantu ku giti cyabo no mu bitangazamakuru bitandukanye, hagarutswe cyane ku mafoto y’abakobwa b’uburanga bari muri Tour du Rwanda 2023.
Muri iyi nkuru ntabwo tugiye kwibanda ku migendekere y’irushanwa, uko abakinnyi b’Abanyarwanda bari kwitwara, ahubwo tugiye kwibanda ku nkumi z’ikimero zarigaragayemo.
Uko abarifotora baba bahangayikishijwe no gufata ifoto nziza y’abasiganwa mu muhanda, ni ko banamama imboni za cameras zabo ku nkumi ziba ziri ku nkengero z’umuhanda zimenyekanisha ibicuruzwa na serivisi by’ibigo biritera inkunga.
Ibigo hafi ya byose bitera inkunga Tour du Rwanda bikora iyo bwabaga mu gushaka inkumi z’ikimero kugira ngo bazifashishe mu kwamamaza ibikorwa byabo no kubigeza kuri benshi.
Ibi bituma benshi mu bakobwa b’uburanga, bamwe bakurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, babona imirimo muri iri rushanwa nk’abamamaza n’abamenyekanisha ibikorwa ku baturarwanda baryitabira.
Tour du Rwanda 2023 iri gukinwa ku nshuro ya gatanu kuva izamuriwe urwego mu 2019 ikava kuri 2.2 ikajya kuri 2.1, yakomeje kunguka amaboko binyuze mu baterankunga batandukanye bagenda bashyigikira umukino w’amagare.
Ibi bigo byose bihuriye ku kuba byifashisha abiganjemo abakobwa ahanini kubera inshingano bahabwa zo kwakira abantu no kubayobora [protocol] ndetse n’indi mirimo ibabangukira nk’abantu bita kuri byinshi kuva ku gato kugera ku kanini.
Mango 4G iri kwamamaza internet yayo muri Tour du RwandaUmunyamakuru Amandine Ndikumasabo ari gukorera TV5 muri Tour du RwandaPrime Insurance imaze igihe ikorana na Tour du RwandaUretse abamamaza ibigo bitandukanye n'abakorana na Tour du Rwanda baserutse muri ibi birori bihanzwe amaso mu Rwanda hoseCogebanque nayo iri mu isiganwa rya Tour du RwandaSosiyete ya SP nayo ntiyacikanyweUmunyamakuru Isimbi Christelle ari mu bari gukorana na CogebanqueCanal+ Rwanda ni uku yahagarariwe mu irushanwa rya Tour du RwandaMarina atambukana n'inkumi zamamaza ibikorwa bya RwandafoamUruganda rwa Rwandafoam rwaserukanye inkumi z'uburangaIkigo cya Mysol kiri mu baterankunga ba Tour du RwandaIbyishimo biba ari byose ku nkumi ziri muri Tour du RwandaForzza Bet ni uku baserutse muri Tour du RwandaUruganda rwa Inyange narwo rurahagarariwe muri Tour du RwandaIzi nkumi nizo ziri kumenyekanisha ibikorwa bya MysolMutako Sonia (Ubanza iburyo) umenyerewe muri Sinema ni umwe mu bakobwa bahawe akazi muri RwandafoamItorero Inyamibwa ryasusurukije ibirori byo gutangiza Tour du RwandaIbikorwa bya Prime Insurance biri kwamamazwa muri Tour du RwandaBenshi bakunze imyambarire y'aba bakobwa bari kumenyekanisha ibikorwa bya AmstelBella Flowers imenyerewe mu bucuruzi bw'indabo ni umwe mu baterankunga ba Tour du RwandaAba bakobwa nibo bari kumenyekanisha ibikorwa bya Prime Insurance muri Tour Du RwandaAmstel yateguye neza isiganwa rya Tour du RwandaBamwe mu bakobwa bari gukorana na Amstel, iri mu baterankunga bakuru b'irushanwaMagasin Sports Class ihagarariwe neza muri Tour du RwandaBenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga iyi foto yabanyuze mu masoCanal Plus iri mu bigo byatanze akazi ku bana b'abakobwaMu twenda tugufi inkumi zamamaza Ingufu Gin ni uku zasurutse muri Tour du RwandaUmwe mu bakobwa bari kwamamaza Ingufu Gin yitwikiriye izubaBella Flowers ni uku ihagarariweSosiyete itwara abagenzi ya Harizon Express irahagarariwe mu irushanwa rya Tour du RwandaCogebanque nayo yakoze ku nkumi z'ikimero n'uburanga ziri kwamamaza ibikorwa byayo mu isiganwa rya Tour du RwandaUmutoni Witness wabaye igisonga cya Miss Rwanda 2021 nawe ari mu bahawe akazi muri Tour du Rwanda
Ibitekerezo 0