Ni ishema ku Rwanda kuko uyu mukobwa abyarwa na Gakire Joselyne w’Umunyarwandakazi, na se w’Umubiligi.
Iyi ni inkuru yashimishije Abanyarwanda batandukanye, bishimira ko Kenza Johanna Ameloot, yabashije kwegukana irushanwa nk’iri rikomeye ahigitse abandi bakobwa 32 bari bahanganye.
Kenza Johanna Ameloot w’imyaka 22 asanzwe amurika imideli aho akorana n’ibigo bitandukanye. Afite umushinga wo gufasha abana batishoboye gukomeza amashuri.




















Ibitekerezo 0