Ingabire Ange Bernice yatowe muri 2016 nyuma y’uko hari hashize imyaka ine iki gihugu kidakora iki gikorwa ku mpamvu zitandukanye. Miss Burundi yari imaze imyaka igera kuri itanu irimo ibibazo byanatumye idategurwa nk’uko byari bisanzwe uhereye kuri Melodie Mbonayo watowe mu 2012.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017, igihugu cy’u Burundi cyongeye gutora Nyampinga, ikamba ryahawe uwitwa Annie Bernice Nikuze wari uhagarariye Intara ya Ruyigi.

Ibirori byo gutora Nyampinga w’u Burundi byabereye ahitwa Arena Club mu Mujyi wa Bujumbura, uyu mukobwa amaze gutorwa yaturitse ararira gusa Miss Ange Bernice Ingabire yahise amubwira ko ‘adakwiye kurira kuko azamuba hafi iteka’.

Miss Burundi 2016 mu kwihanganisha mugenzi we watowe agafatwa n’ikiniga akarira yagize ati “Nzaba mpari igihe cyose, nzaboneka igihe cyose uzankenera.”

Miss Nikuze Annie Bernice yagaragiwe n’ibisonga bibiri, icya mbere ni Arlette Akimana wari uhagarariye Intara ya Karusi mu gihe igisonga cya kabiri cyabaye umukobwa witwa Monia Gateka wari waserukiye Intara ya Cankuzo.

Nyampinga mushya w’u Burundi yahembwe imodoka nshya ya Toyota Vitz n’itike y’indege yo gutemberera muri kimwe mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba. Igisonga cya mbere cyahembwe 1 500 000 FBu n’itike y’indege [yo gutembere muri kimwe mu bihugu bya EAC] ndetse n’igisonga cya kabiri cyahembwe 1 000 000 FBu kongeraho itike y’indege yo gutembere muri Afurika y’Uburasirazuba.

Ku nshuro ya mbere muri Miss Burundi batoye Nyampinga wakunzwe na benshi[Miss Popularité] mu batoye ku mbuga za internet no ku matora yakorewe kuri telefone, uwitwa Luce-Charlène Mugisha ni we watsinze, yari ahagarariye Intara ya Bubanza.

Miss Annie Bernice Nikuze n'ibisonga bye
Miss Annie Bernice Nikuze n'ibisonga bye
Miss Burundi 2017 n'ibisonga bye na Miss Burundi 2016 n'ibisonga bye
Miss Burundi 2017 n'ibisonga bye na Miss Burundi 2016 n'ibisonga bye
Annie Bernice Nikuze agitorwa yahise aturika ararira
Annie Bernice Nikuze agitorwa yahise aturika ararira
Big Farious yaririmbye mu birori byo gutora Miss Burundi
Big Farious yaririmbye mu birori byo gutora Miss Burundi