Ndikumana Hamad Katauti, umwe mu bakinnyi bakanyujijeho mu Rwanda yitabye Imana azize urupfu rutunguranye mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2017; yaguye i Nyamirambo aho yari atuye.

Nyina wa Oprah Uwoya[wahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti] mu kuvuga ku rupfu rw’uyu mugabo wubatse amateka muri ruhago, yashimangiye ko bari bafitanye ubushuti bukomeye ndetse ngo yari arenze ‘kwitwa umukwe’.

Uyu mukecuru yavuganye ikiniga cyinshi ubwo yaganiraga na Mtanzania Digital nyuma yo kumenya inkuru y’uko Ndikumana Katauti yitabye Imana. Yasaguzwe n’agahinda bigeze aho araturika ararira.

Yagize ati “Ndikumana, sinzi aho nahera ariko yambereye umukwe mwiza, yari ameze nk’inshuti yari arenze kwitwa umukwe wanjye. Yari arenze kwitwa umukwe wanjye, Ndikumana wanjye…”

Yongeyeho ko yakundaga by’ikirenga Ndikumana Katauti ndetse ngo akiri ku Isi yaramuhangayikiraga cyane ku buryo babanaga nk’umwana na nyina kandi ari umukwe we.

Yagize ati “Igihe cyose twarasuranaga […] Ni umwana wanjye kandi aracyari umwana wanjye kugeza yinjiye mu mva. Hamad ni umwana wanjye, naramukundaga,Hamad yari umwana mu muryango.”

Irene Uwoya[usigaye witwa Sheilla nyuma yo guhindura idini abisabwe na Dogo Janja barushanganye] yaje aherekejwe na bake mu nshuti ze bari banasanzwe bagenderera urugo rwabo akiri umugore wa Katauti.

Ndikumana Katauti yakiniye Rayon Sports n’ikipe y’igihugu kuva mu 1998 ndetse ajyana n’Amavubi mu gikombe cya Afurika cyabereye mu Tunisia mu 2004. Yitabye Imana yari umutoza wungirije wa Rayon Sports, ikipe yakoreyemo amateka.

Irene Uwoya wahoze ari umugore wa Katauti
Irene Uwoya wahoze ari umugore wa Katauti
Oprah na Katauti bafitanye umwana w'umuhungu witwa Krish
Oprah na Katauti bafitanye umwana w'umuhungu witwa Krish
Ndikumana Katauti n'umuhungu we Krish Ndikumana ubwo yari akiri muto
Ndikumana Katauti n'umuhungu we Krish Ndikumana ubwo yari akiri muto
Hano byari ku isabukuru Ndikumana Hamad yizihije akibana na Oprah muri Tanzania
Hano byari ku isabukuru Ndikumana Hamad yizihije akibana na Oprah muri Tanzania
Ndikumana Katauti yakiniye Ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse ayibera Kapiteni igihe kinini
Ndikumana Katauti yakiniye Ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse ayibera Kapiteni igihe kinini