Iyi ndirimbo yitwa ‘Bado’ ivuga ku bihe byiza yagize mu muziki, agashimira abantu bamubaye hafi ndetse ariko ntiyibagirwe abamuvuze nabi n’abamwambuye.
Bruce Melodie yari amaze iminsi itandatu ateguje abafana be ko hari uruhisho rw’indirimbo abafitiye, yifashishije imbuga nkoranyambaga abanopfesha kuri iyi ndirimbo guhera ubwo batangira kumwotsa igitutu, ikintu cyose yanditse bo bakaza bivugira bati nta kintu dushaka kongera kumva utaraduha ya ndirimbo yacu!
Nk’urugero hari uwatanze igitekerezo kuri iyi ndirimbo ikimara kujya hanze ati “Imyigaragambyo twakoze ndabona ikoze akazi”.
Bado yagiye hanze mu buryo bw’amajwi kuri uyu wa Kane tariki 11 Werurwe 2021, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element wa Country Records uri ku ibere mu muziki nyarwanda mu batunganya indirimbo.
Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo Bruce Melodie, atangira asuhuza abahanzi bagenzi be akabifuriza amahoro y’Imana ndetse bikaba uko no ku bafana be nabo yise ‘ingangari zamuremeye’. Akavuga ko umuziki wamubabaje, ariko ubu ashima Imana ko ubu yabaye icyamamare.
Mu gitero cya kabiri ashimira abantu batandukanye bamufashije mu muziki we, ati “Ngo Melodie gabanya umuvuduko, shyiramo imiyaga, naririmbye mu Rwanda mubaze n’imahanga baranzi, burya njye nakuriye i Kanombe kujya mu ndege mbyumva nk’ibihuha, n’uko Richard antegera iya mbere irantwara ingeza i Kampala.”
Uyu Richard niwe wari nyiri Super Level yabaye inzu ifasha abahanzi ikomeye, Melodie yayikoreyemo indirimbo nyinshi zatumye akundwa gusa baje gutandukana nabi ndetse bajya mu nkiko.
N’ubwo byagenze gutyo ariko Melodie mu ndirimbo ye nshya akomeza ashimira Mico The Best wamujyanye muri iyi nzu.
Ati “Mico The Best warakoze kunjyana muri Super Level, Mushyoma Joseph warakoze wampaye akazi n’ubu uracyamenya. Na bariya banyambuye na bariya bansagariye, ishyari ry’iki gihe hari nabo naremeye, kugeza ubwo bambatije imiziki y’iki gihe irasaba ibitambo!”
Akomeza ashimira abandi barimo Umunyamakuru Ginty na Uncle Austin. Fazzo Pro na Piano The Grooveman bagiye bamufasha mu gutunganya indirimbo. Ashimira kandi Fayzo utunganya amashusho wamufashije agitangira. Akomeza ashimira abandi bamuba hafi umunsi ku wundi barimo Nando na Kabanda Jado wari umujyanama we.
Bruce Melodie ntabwo yarengeje ingohe umunyamategeko [yise Maitre ubusanzwe witwa Me Irene Bayisabe] wamufashije mu rubanza rwe na Super Level ndetse aherutse no gutangaza ko yanamurwanyeho mu buzima busanzwe akamuguriza amafaranga angana na miliyoni imwe.
Iyi ndirimbo Bruce Melodie yateguje abafana be ko irahita ikurikirwa n’amashusho yayo. Uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze iyo yise ‘Ikinyafu’ yafatanyije na Kenny Sol uri mu bahanzi afasha mu muziki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!