00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hamuritswe urubuga abahanzi bazajya bagurishirizaho ibihangano byabo

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 20 October 2025 saa 04:48
Yasuwe :

Ikigo cyandika kikanashyira ibitabo hanze, Imagine We Publishers, cyamuritse urubuga abahanzi mu byiciro bitandukanye bazajya bashyiraho ibihangano byabo, banabigurishe mu buryo bworoshye.

Rwamuritswe ku wa 18 Ukwakira 2025, ubwo hasozwaga umushinga “Rwanda Une Ré-Imagination” wari umaze umwaka uhuguriwamo abahanzi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Imagine Rwanda, Nshimiyimana Valentin, yasobanuye ko batangiye gutekereza uyu mushinga mu 2024 ubwo hasozwaga umushinga bakoranye na Mastercard Foundation, wafashije abanyeshuri 2000 kubona amahugurwa.

Ati “Twakuyemo inkuru nziza za mbere zigera kuri 200, tuzishyira ku isomero ryacu ry’ikoranabuhanga kugira ngo urubyiruko rubashe kubona ibyo bagenzi babo banditse ndetse binabatere ishema ryo gusoma no kwandika.”

Nshimiyimana yavuze ko bakoranye n’ishuri ry’umuziki ryahoze ku Nyundo, aho abanyeshuri baho berekanye umwihariko wo gukora inkuru zishushanyije.

Ati “Ni bwo twatekereje umushinga wa ‘Rwanda Une Ré-Imagination.’ tujya kuganira na Centre Culturel Francophone, Creation Africa na Ambassade y’u Bufaransa bashyigikira umushinga wacu, turawutangira.”

Binyuze muri uyu mushinga, abanyeshuri bagera kuri 20 bize kuri iri shuri bahawe amahugurwa y’uburyo bashobora gukora ibitabo by’inkuru zishushanyije ndetse na filime zo mu bwoko bwa “Animation”.

Umuhoza Lynka witabiriye aya mahugurwa, ashimira Imagine We Publishers kubera ko bize byinshi mu kwandika ibitabo by’inkuru zishushanyije.

Ati “Mu byukuri twize byinshi byiza kubera ko batuzaniye abahanzi batandukanye babigize umwuga kugira ngo badusangize ubumenyi bafite, natwe tubashe kububyaza umusaruro.”

Uretse kubahugura ku buryo bashobora gukora ibitabo bishushanyije, urubyiruko rwahawe umwanya wo kwitabira iserukiramuco rijyanye no gukora izi nkuru zishushanyije mu bihugu birimo u Bufaransa na Kenya ndetse baboneraho kumurika ibihangano byabo.

Irakoze King Charmant avuga ko kwitabira aya maserukiramuco byabafashije kwiga ibintu byinshi cyane biturutse kubasanzwe bakora ibitabo by’inkuru zishushanyije.

Ati “Kugira ngo twitabire iserukiramuco muri Kenya n’u Bufaransa twari tugiye kwiga indi mico y’aho hantu ariko kandi tunabajyaniye ibyo twakoze kugira ngo babone umuco wacu.”

Ubwo hasozwaga iki gikorwa, abitabiriye aya mahugurwa bamuritse ibitabo by’inkuru zishushanyije bigera kuri 19 ndetse na filime umunani zikozwe mu buryo bwa ‘animation’.

Ubuyobozi bwa Imagine We Publishers bugaragaza ko bwatekereje uburyo aba bahanzi bashobora kuzajya bacuruza ibihangano byabo, babashyiriraho urubuga rwitwa “Imagine Creators Platform”

Nshimiyimana avuga ko uru rubuga barukoze mu rwego rwo gukomeza gushyigikira umuco binyuze mu buhanzi ndetse no guteza imbere abahanzi kubera ko akenshi bava mu buhanzi kubera kubura aho bashyira ibihangano byabo.

Yakomeje avuga ko binyuze muri uru rubuga, abahanzi bazajya bagurisha ibihangano byabo ndetse banagenzure uburyo bihagaze ku isoko ku buryo bazajya barwifashisha mu gushaka inkunga n’abashoramari kubera ko ruzajya rwerekana imibare ya nyayo.

Ati “Ikindi uru rubuga ruzafasha ni ukuzajya rugufasha gusuzuma ibihangano byawe uko bihagaze mu mibare, ibyo bikazajya bigufasha kwereka abashoramari imibare y’ibihangano byawe uko ihagaze kugira ngo babashe kubizereramo mu buryo bworoshye.”

Muri rusange kuri uru rubuga hazajya hajyaho indirimbo, filime, ibihangano, ibiganiro nka ‘podcast’, ndetse n’ibindi bitandukanye.

Abantu batandukanye bitabiriye iki gikorwa cyo kumurika uru rubuga
Ubwo Irakoze King Charmant yahabwaga impamyabushobozi
Abasoje amahugurwa bashimiwe imyitwarire myiza yabaranze
Ubwo Irakoze King Charmant yahabwaga impamyabushobozi
Dominique Uwase Alonga yasabye abasoje aya mahugurwa kuzabyaza umusaruro amahirwe babonye
Aba mbere batangiye kugura ibi bitabo by'inkuru zishushanyije
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bijyanye n’umuco muri Ambassade y’u Bufaransa mu Rwanda, Aurélien Picquenot, yagaragaje ko biteguye gukomeza gukorana na Imagine We Publishers mu gukomeza kuzamura impano z’abahanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages