Ku wa 20 Gashyantare 2026, urubuga rwa Netflix rwasohoye ikiganiro bagiranye na Eric Dane asezera ku bakobwa n’umugore be.
Dane yapfuye ku wa 19 Gashyantare 2026 nyuma yo kumara igihe kinini arwaye indwara yangiza ubwonko n’urutirigongo izwi nka ‘Amyotrophic lateral sclerosis, ALS).
Iki kiganiro ni kimwe mu ruhererekane rw’ibiganiro “Famous Last Words,” bisanzwe bikorwa aho Netflix iganiriza ibyamamare bivuga ku rupfu rwabyo hanyuma ayo mashusho akazasohoka nyuma yo gupfa.
Muri iki kiganiro, Dane yibutsaga abakobwa be kubaho mu ndagihe ndetse n’ibihe byiza yagiye agirana na bo birimo imikino y’umupira w’amaboko, Volleyball, ndetse n’ibitaramo bajyanye kureba.
Ati “Billie na Georgia, aya magambo ni mwe agenewe... Naragerageje. Ndashaka kubabwira ibintu bine nigiye kuri iyi ndwara, kandi ndizera ko munyumva. Ndizera ko mutari buhite munyumva aka kanya. Ndizera ko muzanyumva.”
Ati “Icyambere, Mubeho none. Ubungubu. Byari bigoye, ariko nize kubikora… Nafataga imyanzuro nkongera nkisubiraho… Ntabwo bizongera... Ahahise harimo ukwicuza kwinshi. Ahazaza ntihazwi. Bityo, mugomba kubaho none. Uyu munsi ni wo mufite. Muhafate neza. Mwishimire buri kanya”.
Akomeza agira ati “Icya kabiri, mukunde… Icya gatatu, Muhitemo inshuti zanyu mwitonze. Icya nyuma, muhangane buri uko muriho kandi mushyizeho umwete. Uko muri babiri, muri umutima wange. Muri byose byange. Ndabakunda, ayo ni yo magambo yange yanyuma.”
Dane yamenyekanye cyane muri filime zirimo Grey’s Anatomy yakinnyemo yitwa Dr. Sloan ndetse na Euphoria yakinnyemo yitwa Cal Jacobs. Mu 2000 yasohoye ‘The Basket’, filime ye bwite yaje gukundwa cyane muri ibyo bihe. Yanamenyekanye nk’umukinnyi w’imena mu y’uruhererekane yiswe The Last Ship akina nka Captain Tom Chandler, yanakunzwe cyane mu Rwanda.
Dane yavukiye ahitwa San Francisco mu mwaka wa 1972 akurira mu gace ka Cay Area. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, yaje kwimukira i Los Angeles ajyanywe n’ibyo gukina filime.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!