Muchoma w’imyaka 28 y’amavuko, yavutse ku itariki ya 28 Ugushyingo 1988. Iwabo ni mu Karere ka Rubavu ahitwa i Rwerere, avuga ko ubuzima yabayemo kuva akivuka "ari nk’inzira y’umusaraba wamugoye cyane".
Mu kiganiro na IGIHE, Muchoma yavuze ko amaze icyumweru mu Rwanda. Yazanwe na gahunda z’umuziki, gusura umuryango afite mu Karere ka Rubavu no gukora ibikorwa byo gufasha abana baba ku muhanda.
Yagize ati “Ngiye kumara icyumweru kirenga mu Rwanda, naje muri gahunda zisanzwe, nagombaga kubanza kujya muri Tanzania nkabona kuza inaha ariko biba ngombwa ko ntajyayo. Nabanje kuza kurangiza indirimbo yanjye na Danny Nanone na Aime Bluestone, hari n’ibindi ngomba kubanza kwitaho birimo ibibanza naguze no gusura abahoze ari abaturanyi bacu.”
Muchoma yavuze ko ategura kujya gusura abahoze ari abaturanyi babo ahitwa i Rwerere akanahakorera ibitaramo bizanagera mu bindi bice by’Akarere ka Rubavu. Ati “Nzajya ku ivuko nongere ndebe abo nasize uko bamerewe, nzavayo mbakoreye igitaramo mbiyereke kuko bamperukaga nkiri mayibobo.”
Mu bikorwa by’urukundo azakorera mu Rwanda, Muchoma yavuze ko azasangira n’abana baba ku muhanda abahumurize ndetse abereke ko bafite igihugu kibakunda.
Ati “Ntabwo nava mu Rwanda ntasangiye n’abana babayeho mu buzima bwo ku muhanda. Ni ubuzima nanyuzemo ariko nyuma y’ubwo buzima burya haba hari ubundi, nanjye nzabereka ko imbere habo ari heza kandi ko bishoboka kuva muri ubu buzima.”
Muchoma yahise asohora indirimbo yasubiyemo yitwa ‘My Love’ yafatanyije n’abandi bahanzi umuraperi Danny Nanone ndetse na Aime Bluestone. Yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo ari gutunganywa na Producer Fayzo akazajya hanze mu cyumweru gitaha.


















TANGA IGITEKEREZO