00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muchoma yasohoye video y’ubuhamya ku bihe yanyuzemo akirwaye amavunja

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 January 2018 saa 10:05
Yasuwe :

Umuraperi Muchoma usanzwe akorera umuziki muri Amerika yasohoye amashusho y’indirimbo yahanze nk’ubuhamya bugaruka ku bihe biteye agahinda yaciyemo birimo n’ukuntu yarwaye amavunja akiri mayibobo.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Nizeyimana Didier ubu ari mu Rwanda ndetse agiye kuhamara amezi abiri. Yazanwe no gusura abo yasize mu muryango we mbere y’uko ajya kuba muri Amerika no kurangiza imishinga ya muzika yari afitanye na bagenzi be baba mu Rwanda.

Ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa ‘Ubuhamya’ yahuriyemo na Mico The Best, binjira mu ndirimbo Muchoma aririmba ati “Iyi ni inkuru mpamo y’ibyabaye”, akongeraho mugenzi we Mico na we yungamo avuga ‘ubu ari ubuhamya bw’ibyambayeho’.

Mu ntangiriro y’aya mashusho hagaragaramo umunyarwenya Clapton[uzwi nka Kibonke muri Seburikoko], aba yigisha muri rusengero[akoresheje urwenya] nka pasiteri aho ahumuriza abakirisitu be ko “Iyo Imana igukerereje igutegera!”, asoza inyigisho ye agahita ahamagara Muchoma na Mico ngo batange ubuhamya indirimbo igahita itangirira aho.

Muchoma yavuze kenshi ko akiri mu Rwanda yabaye igihe kinini ku muhanda ndetse arwara amavunja kugeza ubwo yananiwe kugenda; muri iyi ndirimbo aririmba avuga ko ‘ubuzima bwahindutse ndetse ko yatangiriye kuri zeru ariko ubu amaze kugera kuri za miliyoni’.

Hari aho aririmba agira ati “Natangiye zeru ubu ngeze kuri miliyoni, ku ikarito sinabonaga ibitotsi, ubu ndaryama ngasinzira…ni ubushake byose birashoboka, nuyisenga nayo izakugoboka ni aho yankuye ndahibuka.”

Uyu muhanzi avuga ko yahisemo kuririmba ubuhamya bw’ibibazo yaciyemo kugira ngo bube isomo ku bazumva indirimbo ye. Yagize ati “Ibyo naciyemo sinzahwema kubivuga kuko kwibuka aho navuye ni ingenzi cyane, ibi nzi neza ko hari abo bizafasha…”

Muri iyi ndirimbo anagaruka ku buryo yarwaye amavunja aho agira ati “Inkovu z’amavunja nazo zarakize, ibyiringiro bishya nabyo byaraje, ubu ndi umugabo kandi ufite urugo. Iyi ni inkuru mpamo, kera abambonaga baranyinubaga ngo naranukaga.”

Muchoma mu gushimangira ko amaze kwigeza ku ntambwe ikomeye aherutse kugura inzu nziza mu Mujyi wa Rubavu imutwaye miliyoni 45 yazigamye mu myaka amaze akora akazi gaciriritse muri Amerika.

Kibonke wo muri Seburikoko agaragara muri aya mashusho
Muchoma agerageza kwerekana uko yasubiye iwabo avuye muri Amerika akajya gusura abo yasize ku muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages