Muchoma udasiba kugaruka ku buzima yita ‘bubi’ yakuriyemo akiba mu Karere ka Rubavu ubu ari mu Rwanda nyuma y’uko yari amaze imyaka igera kuri 17 aba mu mahanga. Mu byamuzanye harimo gusura abo yasize ku ivuko, gukora gahunda ze bwite na muzika.
Ubu yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Ubuhamya’ yahuriyemo na Mico The Best, binjira mu ndirimbo Muchoma aririmba ati “Iyi ni inkuru mpamo y’ibyabaye”, akongeraho mugenzi we Mico na we yungamo avuga ‘ubu ari ubuhamya bw’ibyambayeho’.
Muchoma yavuze kenshi ko akiri mu Rwanda yabaye igihe kinini ku muhanda ndetse arwara amavunja kugeza ubwo yananiwe kugenda; muri iyi ndirimbo aririmba avuga ko ‘ubuzima bwahindutse ndetse ko yatangiriye kuri zeru ariko ubu amaze kugera kuri za miliyoni’.
Hari aho aririmba agira ati “Natangiye zeru ubu ngeze kuri miliyoni, ku ikarito sinabonaga ibitotsi, ubu ndaryama ngasinzira…ni ubushake byose birashoboka, nuyisenga nayo izakugoboka ni aho yankuye ndahibuka.”
Uyu muhanzi avuga ko yahisemo kuririmba ubuhamya bw’ibibazo yaciyemo kugira ngo bube isomo ku bazumva indirimbo ye. Yagize ati “Ibyo naciyemo sinzahwema kubivuga kuko kwibuka aho navuye ni ingenzi cyane, ibi nzi neza ko hari abo bizafasha…”
Muri iyi ndirimbo anagaruka ku buryo yarwaye amavunja aho agira ati “Inkovu z’amavunja nazo zarakize, ibyiringiro bishya nabyo byaraje, ubu ndi umugabo kandi ufite urugo. Iyi ni inkuru mpamo, kera abambonaga baranyinubaga ngo naranukaga.”
Muchoma wabanje kuba mayibobo mbere y’uko ajya muri Amerika aherutse kugura inzu nziza mu Mujyi wa Rubavu imutwaye miliyoni 45 yazigamye mu myaka amaze hanze y’igihugu. Iyi nzu ayifata nk’intambwe ya mbere igaragaza bifatika ko ‘ubuzima bwahindutse’.
Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2008, icyo gihe yari mayibobo muri Kenya. Yabaye mayibobo iwabo i Rubavu, abivamo by’igihe gito ajya gukora akazi ko mu rugo i Huye naho ntiyahamara kabiri asubira ku muhanda kubera uburyo yatotezwaga na nyirabuja.
Muchoma yaje kwerekeza muri Uganda aho yavuye ajya gukomereza ubuzima bwo kuba mayibobo muri Kenya. Kuva agica akenge kugeza agize amahirwe yo kujyanwa muri Amerika, ngo nta cyiza yabonaga uretse ibibabaza umubiri we gusa ngo yabyigoboye abikesha ‘kwihangana’.
Yavuze ko yaririmbye ibyo yanyuzemo nk’umuyoboro yifashishije kugira ngo ubuhamya bwe bwigishe n’abandi bashobora gucika intege mu buzima.


















TANGA IGITEKEREZO