Iki gitaramo ni icyo kwishimira ko uyu munyarwenya yasoje urugendo yari amazemo iminsi yiga muri ‘RP Musanze’ cyane ko hari n’aho yageze akava mu byo kwiga mbere y’uko Fally Merci amusubiza ku ishuri.
Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Nishimiye kuba ndangije amasomo ndetse ubu nkaba mpawe impamyabumenyi, icyakora abantu banjye tuzishimana ku wa 28 Gicurasi 2026 muri Camp Kigali.”
Ku rundi ruhande Muhinde umaze gukuza izina mu bijyanye n’urwenya yahawe umwihariko muri iki gitaramo nk’umunyarwenya watangiye kwiga akina muri ‘Gen-Z Comedy’, agashaka no gutwarwa n’ubwamamare ngo acikirize amasomo agasubizwa mu ishuri na Fally Merci usanzwe ategura ibi bitaramo, kuri ubu akaba yahawe impamyabumenyi.
Muhinde ari mu banyeshuri ba RP Musanze bashyikirijwe impamyabumenyi zabo, mu minsi ishize yabwiye IGIHE ko afite ishimwe kuri Fally Merci usanzwe ari n’umukoresha we muri Gen-Z Comedy.
Ati “Ndasjimira Fally Merci usanzwe ari n’umukoresha wanjye muri Gen-Z Comedy. Mu 2024 bimwe ubwamamare bushukana, nagize agatima ko guhagarika ishuri ndetse ndivamo. Mu gihe yahoraga ambona mu myitozo no mu bitaramo yaje kunshyira ku ruhande ambaza impamvu ntakijya ku ishuri mubwira ko nahisemo kuba mbihagaritse.”
Uyu musore warangije amashuri yisumbuye mu 2022 aho yari yarize ibijyanye na ‘Software Development’, arangije icyiciro cya mbere cya kaminuza muri RP Musanze mu bucuruzi bukorewe kuri internet ‘E-Commerce.’
Ku rundi ruhande Muhinde aherutse guhishura ko yatangiye no kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ‘University of Kigali’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!