00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukamana wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Murabeho’ ya Noopja yitabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 October 2018 saa 12:39
Yasuwe :

Mukamana Olive bakundaga kwita Aime, wamenyekanye cyane mu mashusho y’indirimbo ‘Murabeho’ ya Nduwimana Jean Paul [Noopja] yitabye Imana.

Uyu mugore wari mu kigero cy’imyaka 30, yagaragaye cyane mu ndirimbo ‘Murabeho’ yari irimo ubutumwa bwo kwirinda icyorezo cya Sida.

Noopja wamukoresheje mu ndirimbo ye yabwiye IGIHE ko Mukamana yafashwe n’umutwe kuwa Gatanu, akajyanwa mu bitaro bya Gihundwe biherereye mu Karere ka Rusizi, kuwa Gatandatu, ari naho yaguye.

Ati “Yishwe n’umutwe wamufashe kuwa Gatanu akajyanwa mu bitaro bya Gihundwe yaje gupfiramo kuwa Gatandatu. Yari atwite ariko kwa muganga bahise barokora ubuzima bw’umwana ubu we ni muzima”.

Uyu mubyeyi yashyinguwe kuwa 30 Nzeri 2018, n’ubundi mu karere ka Rusizi aho yari asanzwe atuye, asize abana babiri n’uwa gatatu yari atwite ari nawe abaganga barokoye ubuzima bwe.

Indirimbo Murabeho ya Noopja yatumye yamamara cyane yagiye hanze mu 2011, ikundwa cyane n’abiganjemo abakuze kubera ubutumwa bukebura urubyiruko kwirinda ubusambanyi bwari burimo, banacikwa bagakoresha agakingirizo.

Indirimbo ’Murabeho’ Mukamana yagaragayemo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages