Impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe zigaragaza ko tariki 31 Mutarama 2020 aribwo umuryango we uzakoresha ibirori byo kumusaba no kumukwa muri Classic Hotel mu Karere ka Musanze.
Mukunde yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2017 nyuma yo kwiyamamariza mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ntabwo yigeze avugwa cyane mu nkuru z’urukundo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ze zose ntihagaragaraho ibijyanye n’aho ahagaze mu rukundo kimwe n’uwo bagiye kurushinga.
Umwe mu nshuti ze za hafi bari kumwe muri Miss Rwanda, yabwiye IGIHE ko ubukwe buhari ariko ko adashobora gutangaza amazina y’uwo bazashyingiranwa kuko Mukunde “ntashaka ubuzima bwe bwite mu itangazamakuru”.
Twagerageje kuvugisha uyu mukobwa, ariko ntibyadukundira kuko nimero ye ya telefoni yari ifunze.
Mukunde yiyongereye kuri Umutoniwase Belinda, Umutoni Pamela na Shimwa Guelda bari kumwe muri Miss Rwanda bamaze kubaka ingo.
Belinda yakoze ubukwe mu 2017, Pamella muri Kamena 2019 naho Guelda abukora mu mpera za 2019.
Yari umwe mu bana bahembwe na Madame Jeannette Kagame mu 2010 nk’umwe mu bari batsinze neza mu bizamini by’amashuri abanza.



















TANGA IGITEKEREZO