Uyu mukobwa w’imyaka 19 arangije amashuri yisumbuye muri Groupe Saint Joseph i Kabgayi, mu ishami ry’Imibare, Ibinyabuzima n’Ubutabire.
Mu kwiyamamaza kwe, yabwiye akanama nkemurampaka ko ari umwanditsi w’ibitabo ndetse ashaka gukoresha umuyoboro wa Miss Rwanda mu rwego rwo kwagura impano ye no guteza imbere igihugu.
Nyuma yo gutoranywa mu bakobwa batanu bazahagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2019, yabwiye IGIHE ati “Kuba nabashije gukomeza muri iki cyiciro biranshimishije kuko nahoze kera mbyifuza. Kuzamo byatewe no kuba narashakaga guteza imbere impano yo kwandika ibitabo.”
Yakomeje avuga ko akora n’ibindi bintu bijyanye n’umuco n’amateka, Miss Rwanda ikaba yamubera icyambu kimugeza ku nzozi ze zo kuzaba umwe mu bayobozi bakomeye b’igihugu.
Ati “Ubusanzwe nkora n’ibijyanye no guteza imbere umuco n’amateka, nifuza kuzaba umwe mu bantu bafite ikintu kinini bamariye igihugu by’umwihariko ku rubyiruko. Ahangaha rero niho muyoboro wo kumfasha kubigeraho.”
Munezero avuga ko yatangiye kwandika ibitabo ndetse akaba afite icyo yamaze gushyira hanze yise ‘Umwana Nyamwana’, kivuga ku mateka y’u Rwanda ariko cyibanda ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ngo yifuza kuzaba umwe mu banditsi bakomeye mu gihugu akaba yagera kure kandi agatanga umusanzu mu kwandika ibitabo, ukagira icyo umarira umuryango nyarwanda.
Ati “Nifuza kuzaba umwe mu banditsi bakomeye mu gihugu babayeho mu gihe nzaba ntakiriho ndetse n’igihe nzaba nkiriho. Niyo mpamvu naje hano kugira ngo mbisangize n’abandi.”
Abandi bakomeje muri iyi ntara ni Gaju Anitha, Ishimwe Bella, Kabahenda Rica Michaëla na Teta Mugabo Ange Nicole.



















TANGA IGITEKEREZO