Munyakazi yatumiwe nk’umuhanzi ufite umwihariko mu Rwanda, azahurira mu Budage n’abandi bahanzi bakomeye bo mu bihugu icyenda bazitabira iserukiramuco rya muzika ryitwa ‘Pop-Kultur Festival’ guhera tariki ya 23 Kanama kugeza kuwa 25 Kanama 2017.
Ni ku nshuro ya gatatu iri serukiramuco rigiye kubera mu Mujyi wa Berlin, bwa mbere ryabaye mu mwaka wa 2015 ribera ahitwa Berghain naho iryaherukaga kuba ari naryo ryitabiriwe cyane ryabaye muri Kanama 2016 ribera ahitwa Neukölln.
Mu kiganiro na Munyakazi Deo ugiye kujya guhagararira u Rwanda mu Budage yavuze ko yiteze kuzazamura ireme ry’ubuhanzi bwe kuko azahura n’abahanzi b’abahanga mu muziki ndetse ngo hari n’impuguke zatumiwe.
Munyakazi ugomba guhaguruka ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2017, ni umwe mu bakirigitananga b’abahanga mu cyiciro cy’abakibyiruka, abikora nk’umunyempano wabyize akiri muto. Yacuranze mu bitaramo bikomeye akishimirwa na benshi, ni umwe mu bigishijwe n’umusaza Mushabizi wamenyekanye mu nanga yitwa “Zaninka”.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka yatumiwe mu iserukiramuco rya Doa Doa muri Uganda ndetse ari mu batumiwe muri Kenya mu ihuriro ‘ONGEA, East African Music Summit ryahuje abahanzi bafite umwihariko muri Afurika y’Uburasirazuba.
I Berlin, Munyakazi azahura n’abandi bahanzi icyenda batumiwe barimo Quan Nguyen (Vietnam ), Josée Wu (Taiwan ), Kirill Plotnikov (Russia), Maria Vera Chisvo (Zimbabwe) , Lwandile Nkanyuza (South Africa), David Mwangi (Kenya) , Odai Masri (Palestine), Nour Emam (Egypt ) ndetse na Maham Suhail (Pakistan).





Ibitekerezo 0