Munyana Shemsa afite imyaka 19, ibiro 56 na metero 1.81. akomoka mu Karere ka Kirehe ariko ubu we n’umuryango we batuye ku Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagari ka Rugari.

Yinjiye mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 ku itike yakuye mu Ntara y’Uburasirazuba, yatsinze ari kumwe na bagenzi be Umutoni Charlotte, Uwineza Solange, Umutoni Fidela na Bampire Diane.

Munyana avuga ko yagize igitekerezo cyo kuziyamamaza muri Miss Rwanda ubwo yari mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Yakigejeje ku babyeyi bamusaba kutabihubukira ahubwo akabanza akarangiza amasomo.

Yongeyeho ko kuba yarayoboye Ihuriro ry’Abana mu Karere ka Kirehe aho avuka byaramushyizemo imbaraga n’icyizere ko ‘agizwe Nyampinga w’u Rwanda yabikora neza’.

Yagize ati “Nkoresheje ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda hari byinshi nageza ku rubyiruko kandi ntekereza ko iyo urubyiruko rwateye imbere n’igihugu gitera imbere kuko ni zo mbaraga dufite.”

Yongeyeho ati “Ubwanjye nayoboye ihuriro ry’abana mu Karere ka Kirehe mu gihe cy’imyaka itatu kuva mu mwaka wa 2012 kugeza muri 2015; muri icyo gihe nk’abana twari tuyoboye abandi twakoze ubuvugizi hubakwa isomero mu Murenge wa Nyamugari. Iryo somero ryagabanyije ubuzererezi bw’abana, hari byinshi ryahinduye umubare w’abakoreshaga ibiyobyabwenge uragabanuka.”

Munyama avuga ko agizwe Nyampinga w’u Rwanda yasubukura umushinga we wo gukwirakwiza amasomero mu bice bitandukanye by’igihugu ahereye ku rwego rw’umurenge, ibi abifata nk’umwe mu miti yafasha leta guca ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Yagize ati “Nk’ibyo biramutse bikozwe cyane ku rwego rw’igihugu hari icyo byageza ku rubyiruko. Icyo kiri mu bikorwa numva nakora ngatanga umusanzu ku iterambere ry’igihugu cyanjye.

Yabajijwe icyamuteye kujya kwiyamamariza mu Ntara y’Uburasirazuba kandi ari umuryango we uba mu Mujyi wa Kigali asubiza ati “Navukiye mu Karere ka Kirehe nkurirayo ariko igihe cyarageze turahimuka tuza kuba Kicukiro. Nagiye kwiyamamariza mu Burasirazuba ni uko ari Intara nagiriyemo ubwo bumenyi bwo kuyobora bagenzi banjye, navuga ko hari icyo namenye kandi nagikuye muri iyo ntara. Niho nakuriye, ni naho namenyeye ubwenge.”

Munyana wayoboye ihuriro ry’abana i Kirehe yavuze imigambi ye muri Miss Rwanda
Munyana wayoboye ihuriro ry’abana i Kirehe yavuze imigambi ye muri Miss Rwanda

Munyana uvuga akenshi ko ‘akunda ubuvanganzo no gusoma ibitabo bifasha umuntu kugira imitekerereze myiza’ yize amashuri y’Icyiciro Rusange muri Inyange Girls School of Sciences, ayasoreza muri King David Academy mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubuvanganzo.

Abaye Miss Rwanda ngo yakora ubukangurambaga amasomero akagezwa mu gihugu hose
Abaye Miss Rwanda ngo yakora ubukangurambaga amasomero akagezwa mu gihugu hose
Munyana yiyamamarije mu Ntara y'Uburasirazuba
Munyana yiyamamarije mu Ntara y'Uburasirazuba