Mbere gato y’uko hatangira ijoro ryo kwibuka abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi habaye urugendo rwo kwibuka [Walk to remember] ,rwaturutse ku Nteko ishinga Aamategeko ku Kimihurura rugasorezwa kuri Stade Amahoro i Remera.
Uru rugendo rwitabiriwe n’abarenga igihumbi na magana atanu[1500] barimo abayobozi bakuru Perezida Kagame na Madamu ndetse n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat. Aba bayobozi bacanye urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ahazaza h’Abanyarwanda ruhererekanywa muri stade yose.
Muri uyu muhango hasomwe ubutumwa 23 bushushanya inshuro ya 23 Abanyarwanda bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hanasomwa amazina 100 y’abayizize, barimo 30 y’abana bato, 40 y’abantu bari mu cyiciro cy’urubyiruko na 30 bo mu cyiciro cy’abantu bakuru. Buri zina riba risobanuye abantu ibihumbi 10 byicwaga ku munsi muri Jenoside.
Nyuma y’urugendo rwa ‘Walk to Remember’ habaye ijoro ryo kwibuka ryahuje abarenga ibihumbi 30. Muri uyu muhango hatanzwe ubuhamya n’ubutumwa butandukanye ku byabaye muri Jenoside. Abahanzi b’indirimbo barimo Masamba, Muyango, Mariya Yohana, Munyanshoza Dieudonne ndetse na Nyiranyamibwa Suzanne batanze ubutumwa binyuze mu ndirimbo.
Aba bahanzi uko ari batanu bacurangiwe n’urubyiruko rwize umuziki ku Nyundo, haririmbwe indirimbo za buri wese ziganisha ku kwibuka Abatutsi bapfuye ndetse no guhumuriza abarokotse ubu bwicanyi ndengakamere bwahitanye abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa.
Insanganyamatsiko yo kwibuka abazize Jenoside uyu mwaka igira iti "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho".
Mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazagira ibiganiro ku buryo bwiza bwo gukomeza gushyigikira iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho mu mibereho myiza n’ubukungu.


















TANGA IGITEKEREZO