{Benita Kayonga Mureka Tete wahagarariye Congo mu irushanwa rya Miss Universe 1985 akaba igisonga cya kabiri, ni umwe muri ba Nyampinga bashobora kuzitabira ibirori nyamukuru byo kwambika ikamba Miss Rwanda umwaka wa 2015.}
Ishimwe Dieudonné, Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup ari nayo iri gutegura iki gikorwa cyo gutora Miss Rwanda 2015, yavuze ko uyu Benita Kayonga ari umwe muri ba Nyampinga bakomeye bashobora kuzagaragara muri ibi birori bizaba muri Gashyantare umwaka utaha.
Abandi ba Nyampinga bo mu bindi bihugu bashobora kuzaza muri ibi birori harimo abo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, Miss Nigeria na Miss France biramutse bigenze uko abategura iki gikorwa babiteganya.
Ibi byanashimangiwe na Minisitiri Joseph Habineza ubwo yatangizaga itorwa rya Miss Rwanda 2015 aho yavuze ko hazaba ubufatanye na Rwandair ikazabafasha gutwara aba ba Nyampinga.
Yagize ati “Dushaka ko hazatumirwa abandi ba Nyampinga bo mu bindi bihugu, tuzifashisha Rwandair ku buryo izadufasha abo bakobwa kuza, wenda bakazahagera kuwa Gatanu bagasubirayo kuwa Mbere cyangwa ku Cyumweru, bizaterwa”

Mu bo Minisitiri Joseph Habineza yavuze, harimo uyu Munyarwandakazi Benita Kayonga Mureka Tete wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Universe mu mwaka w’1985. Icyo gihe yagaragiye Umunya-Porto Rico , Deborah Carthy-Deu wabaye Nyampinga icyo gihe.
Abakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2015 byaratangiye binyuze ku rubuga rwawww.missrwanda.rw . Ku itariki ya 31 Mutarama 2015 kuri Petit Stade , abo bakobwa bose uko ari 25 bazatoranywamo 15 ba mbere bagomba kuzatangira umwiherero muri Kivu Serena Hotel kuva ku itariki ya 09 Gashyantare 2015.
Ku itariki ya 21 Gashyantare 2015 nibwo hazamenyekana umukobwa wahize abandi mu birori bizabera kuri Serena Hotel i Kigali.
Igikorwa cyo gutoranya umukobwa uzaba uhiga abandi mu Rwanda mu mwaka wa 2015 kizaba tariki 21 Gashyantare 2015 kuri Kigali Serena Hotel. Abaturage bazagira uruhare mu gutora Nyampinga binyuze ku butumwa bugufi bwo kuri telefone.
Ibigenderwaho ku biyandikisha:
Kuba ari Umunyarwandakazi
Ufite imyaka hagati ya 18 na 24
Kuba byibuze yararangije amashuri yisumbuye
Kuba azi kuvuga neza Ikinyarwanda n’urundi rurimi hagati y’Icyongereza n’Igifaransa
Kuba afite uburebure guhera kuri metero 1,70
Kuba afite hagati y’ibiro 45 na 65
Kuba atarigeze abyara
Kuba yiteguye kuba mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe aramutse atowe
Kudashaka umugabo mu gihe akiri Miss
Kuba yiteguye guserukira u Rwanda igihe cyose ahamagawe
Kuba yiteguye gukurikiza amabwiriza n’amategeko agenga Miss Rwanda




Ibitekerezo 0