Kamatari Murenzi asigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangiza kaminuza mu ishuri rya Hudson Valley Community College i New York. Ni na we muyobozi mukuru wa Radio Isoko ikunze kunyuzaho ibiganiro n’amakuru yo muri Diaspora.
Yagiye muri Canada mu mpera z’icyumweru gishize, yajyanyweho no gusaba ndetse no gutanga inkwano z’umukunzi we bitegura kurushinga. Murenzi yari aherekejwe na bamwe mu nshuti ze barimo Meddy, Miss Bahati Grace, umunyamideli Ndayishimiye Claude, Cassanova, OG The General ukorera umuziki mu Bubiligi n’abandi.
Ibirori byo gusaba no gukwa Aline Rudakenga byabereye mu Mujyi wa Quebec muri Canada. MC Murenzi yabwiye IGIHE ko bateganya kuza mu Rwanda mu mwaka utaha bagasezerana imbere y’Imana no kwereka ibirori imiryango.
Yagize ati “Gusaba no gukwa byabereye muri Quebec muri Canada, turateganya kuza mu Rwanda umwaka utaha ari nabwo tuzasezerana imbere y’Imana.”
MC Murenzi n’umukunzi we Aline Rudakenga bamaranye imyaka igera kuri itatu, yavuze ko mu byo yakundiye uyu mukobwa ku isonga ‘afite imitekerereze n’indero nziza ndetse ngo barahuza muri byose’.
Yagize ati “Mu by’ibanze namukundiye ni imitekerereze ye n’indero nziza, bitandukanye n’abandi bose […] n’urukundo twerekana rurankomeza cyane, ni cyo cyatumye muhitamo.”
Murenzi yavuze ko ku itariki ya 4 Kanama 2017, we n’umukunzi we bizihije intsinzi ebyiri harimo kuba imiryango yarabemereye ko bakomeza urugendo rw’urukundo bakazaba umugore n’umugabo ndetse “n’intsinzi ya Perezida Kagame yaradushimishije kongeraho guhabwa umugeni.”
Murenzi yamenyekanye cyane nk’umushyushyarugamba mu bitaramo byaberaga mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2011 ubwo yerekeje muri Amerika ari naho aba kugeza ubu.
Muri Kaminuza yize mu ishami rya Digital Media and TV Production ari nabyo byamuhaye umurongo wo gushinga ‘Radio Isoko’.



















TANGA IGITEKEREZO