Abarenga igihumbi bitabiriye iki gitaramo bagize umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo z’abahanzi babataramiye, bamwe bataha bavuga ko no muri Gospel biboneye aho gutaramira mu Mujyi wa Kigali, bati "Twabonye Gisimenti yacu!"
Abahanzi barimo Alex Dusabe, Israel Mbonyi na Pappy Claver n’abandi banyuranye bari bakereye gususurutsa abakunzi b’umuziki bari bitabiriye iki gitaramo.
Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo umurishyo w’ingoma wari utangiye kuvuga nkuko byari biteganyijwe muri gahunda.
Ubwinshi bw’abitabiriye iki gitaramo bwahitaga bukwereka ko mu Mujyi wa Kigali hari kubera ikintu kidasanzwe cyane ko imyaka yari ibaye myinshi ibitaramo nk’ibi bitaba.
Nyuma yo kubona ko umuhanda wakubise ukuzura, abakunzi b’umuziki bo bahisemo kwinjira mu mazu maremare ari ahabereye iki gitaramo ubundi bagikurikirana bibereye mu magorofa y’inzu zirimo Icyiciro gikuru gikuru cya Banki ya Kigali, Makuza Pension Plaza, Inyubako ikoreramo Umujyi wa Kigali, n’izindi.
Uko byaryohaga niko kirogoya yagendaga iboneka,nako niko satani yabyitambikaga. Ibyuma byabanje kugorana cyane igitaramo kigitangira ubwo Bosco Nshuti yari ku rubyiniro, ariko birushaho kuba bibi ubwo Papy Claver yageragaho.
Guhagarara ku igitaramo ntabwo byaciye abakitabiriye intege byabindi byo mu bitaramo dusanzwe tubona aho umuziki ushobora guhagarara abantu bagakuramo akabo karenge, ubwo byari bibaye bibi ku buhanga bw’ibyuma abitabiriye iki gitaramo bahisemo gutera indirimo zo mu gitabo cyo guhimbaza hanyuma urubyiniro rwari rwakonje rwimukira mu bafana.
Ubwo Israel Mbonyi yari amaze kunyura imitima y’abitabiriye iki kirori byaje kongera gupfa noneho abantu bagwa mu kantu bamwe batangira gusezera ku bw’amahirwe ibyuma birakunda, Mbonyi wari wamanutse asubira ku rubyiniro aririmba indirimbo ebyiri.
Mu bitabiriye iki gitaramo banyuzwe n’injyana z’abarokore kubera ko hari igihe bisabwa kugira ngo ugende neza ndetse ikirenze kuri ibyo ni ukubaka ubudahangarwa mu mashuri Makaru n’itumanaho muri Minisiteri.
Ubwo Israel Mbonyi yageraga ku rubyiniro yatunguwe no gushimirwa n’abakunzi be bamuririmbiye indirimbo yo kwifatanya nawe ku munsi we w’amavuko.
Ubwo yari ku rubyiniro, Israel Mbonyi yishimiwe bikomeye n’abafana be cyane ko buri ndirimbo yose yaririmbaga yabaga ari kugendana nabo.
Nyuma ya Israel Mbonyi, Alex Dusabe nawe yahise yigabiza urubyiniro maze mu ndirimbo ze zakunzwe asusurutsa abakunzi b’umuziki we.
Uyu muhanzi wanateguye iki gitaramo yafashe iminota irenga kuri 30 ku rubyiniro asusurutsa abakunzi be avaho igitaramo kinahita kirangira.
Alex Dusabe yatangiye gutegura ibi bitaramo mbere gato ya Covid-19, icyakora biza gukomwa mu nkokora n’iki cyorezo.
Nyuma y’uko bigaragaye ko Covid-19 isa naho itanze agahenge ku Isi, Alex Dusabe wari watangiye iki gikorwa yongeye kugisubukura.
Amafoto: Munyakuri Prince



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!