Ibi byabaye ku wa 27 Kamena 2026. Jay Polly ari mu bahanzi bagaragaye muri Iwacu Muzika Festival itangira mu 2019. Yongeye kuyitabira mu 2020.
Hafashwe umwanya wo kwibuka uyu muraperi nyuma y’aho Davis D, yari amaze gutaramira ab’i Ngoma. Ku nyakiramashusho zari muri Stade ya Ngoma ku rubyiniro, hagaragajwe ifoto y’uyu muhanzi iriho amagambo agira ati “Komeza kuruhukira mu mahoro.”
Nyuma y’umunota, hacuranzwe indirimbo z’uyu muhanzi wegukanye Primus Guma Guma Super Star mu 2014, zirimo “Kumusenyi”, “Ndacyariho”, “Deux Fois Deux” ndetse n’izindi nyinshi zakunzwe n’Abanyarwanda.
Kuri uwo munsi Marina nawe yahaye icyubahiro umuraperi Jay Polly, abikora aririmba indirimbo bakoranye zakunzwe n’abatari bake zirimo “Too Much” na “Coming Home”
Ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ by’uyu mwaka biri kuzenguruka mu mijyi irindwi y’u Rwanda kuva ku wa 20 Kamena 2026 kugeza ku wa 1 Kanama 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!