00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Murindahabi yasubije abanyamakuru b’i Burundi bamwijunditse

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 January 2024 saa 06:41
Yasuwe :

Irene Murindahabi, umujyanama akaba n’ureberera inyungu z’abahanzi Vestine na Dorcas, yasubije abanyamakuru b’i Burundi biganjemo abakoresha umuyoboro wa YouTube bamwijunditse, bavuga ko yabahemukiye nyuma y’igitaramo aba bahanzi baherutse gukorera muri iki gihugu.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Ukuboza 2023, cyakurikiwe n’inkuru z’abanyamakuru b’i Burundi bariraga ayo kwarika bavuga ko Murindahabi yasibishije amashusho bari bafashe muri iki gitaramo yari yashyizwe kuri shene zabo za YouTube.

Murindahabi abinyujije kuri MIE Empire yasobanuye icyatumye ayo mashusho asibwa, yemeza ko nta rwango yabikoranye ahubwo barenze ku mabwiriza yari yabahaye mu kiganiro yari yabanje kugirana n’itangazamakuru ry’i Burundi mbere y’iki gitaramo.

Ati “Impamvu hari shene za YouTube z’i Burundi zarezwe (strike), zibakuzaho amashusho y’igitaramo bari bashyizeho n’uko barenze ku mabwiriza, abibuka neza mu kiganiro n’itangazamakuru twababwiye ko mutari bufate igitaramo ngo mugishyire kuri YouTube.”

“Ntaho byari bihuriye n’urwango. Abantu mwababaye rwose mwihangane n’undi we uzabikora nzabimukuzaho mutagira ngo ndanabasaba imbabazi, muba muri kunyicira akazi.”

“Mwari mukwiye kubaha ibihangano by’abahanzi bacu kugira ngo ejo nidukenere gukora ibintu byiza tutagorwa n’uko mwabifashe nabi mbere, nta rundi rwango rwose turabakunda, imipaka n’ifunguka tuzakubasura rwose nta kibazo Abarundi ni inshuti zacu.”

Nubwo Irene avuga ko nta burenganzira bari bahawe, umwe mu bakoresha urubuga rwa Isaac tv we yari yavuze ko bari basabye uburenganzira bwo gufata amashusho kandi babuhawe, bityo batumva impamvu yo gusibishwa aya mashusho.

Uwitwa Ami Pro wari mubayoboye iki gitaramo we yatangaje ko abantu bose Irene yabasibishije amashusho adasize n’abari abaterankunga b’icyo gitaramo.

Murindahabi avuga ko impamvu nyamukuru yatumye ibyo byose bikorwa ari uko hari gahunda Vestine na Dorcas bafite yo gusubiramo indirimbo zabo zigakorwa mu buryo bwa live recording, aho umuhanzi aba aririmbana n’itsinda ry’abacuranzi.

Uyu mushinga bafite ngo yasanze wabangamirwa n’amashusho avuga ko yafashwe nabi ndetse atavuga neza yari kuri shene za YouTube zitandukanye.

Murindahabi yavuze ko nta kindi kibazo yagiranye n’Abarundi ndetse ikindi gihe batumira Vestine na Dorcas bazajyayo bagatarama nta nkomyi.

Umva ikiganiro ku buryo burambuye

Umva “Iriba” indirimbo nshya ya Vestine na Dorcas amashusho yafatiwe i Burundi

Irene Murindahabi yavuze ko ibyo yakoze atabisabira imbabazi kuko biri mu nshingano ze zo gucunga ibihangano bya Vestine na Dorcas
Abarundi beretse urukundo rudasanzwe Vestine na Dorcas
Murindahabi avuga ko nta burenganzira yari yatanze bwemerera abanyamakuru gushyira amashusho y'igitaramo cya Vestine na Dorcas kuri Youtube
Murindahabi avuga ko indi nshuro Vestine na Doracas batumirwa i Burundi ntakabuza bazajyayo bagatarama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages