Nubwo Uwizeye nta kamba yabashije kwegukana muri Miss East Africa Belgium yitabiriye mu 2011, murumuna we witwa Lea Mutesi ari guhatanira ikamba mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2021.
Lea Mutesi yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ahagarariye Intara y’Amajyaruguru aho asanzwe atuye ndetse anakorera imirimo ye ya buri munsi.
Uyu mukobwa w’imyaka 22, asanzwe ari umunyeshuri mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza ya UTB aho akurikirana amasomo ya ‘Tourism, Travel and Management’.
Mutesi mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, yavuze ko kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda, byatewe n’uko ari ibintu yakuze akunda ariko by’umwihariko ubwo yabonaga mukuru we yitabira Miss East Africa Belgium.
Ati “Nakuze mbikunda, ariko by’umwihariko byaturutse cyane ku gukura mbona mukuru wanjye yitabira irushanwa ry’ubwiza. Kwitabira Miss Rwanda ni ishema kuri njye kuko mbona ari urubuga rushobora gutuma inzozi zanjye zirushaho kuba impamo.”
Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideri n’umunyabugeni ukorera muri ‘Inshuti Art Center’ ikigo giherereye mu mujyi wa Musanze.
Mutesi ni umwe mu bakobwa bari guhatanira guhagararira Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.
Abaye umwe mu bakobwa bavuka bakanatura mu ntara y’Amajyaruguru bitabiriye iri rushanwa, aba bakunze gushyigikirwa bikomeye, guhera ku baturage b’iyi ntara kugeza ku buyobozi bwayo.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!