00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Haratoranywa abazahagararira Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2015

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 10 January 2015 saa 10:36
Yasuwe :

Ku nshuro ya kane mu Rwanda hagiye gutoranywa Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015 uzasimbura Akiwacu Colombe wegukanye iri kamba muri 2014.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2015 nibwo hatangira igikorwa cy’ijonjora ry’ibanze cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.
Iki gikorwa kirabera mu Mujyi wa Musanze muri Virunga Hotel aho abakobwa baturutse mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru biyerekana (…)

Ku nshuro ya kane mu Rwanda hagiye gutoranywa Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015 uzasimbura Akiwacu Colombe wegukanye iri kamba muri 2014.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2015 nibwo hatangira igikorwa cy’ijonjora ry’ibanze cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.

Iki gikorwa kirabera mu Mujyi wa Musanze muri Virunga Hotel aho abakobwa baturutse mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru biyerekana hagatoranywamo 5 bazahagararira iyi ntara.

Aho iki gikorwa kigomba kubera i Musanze

Ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2015 iki gikorwa kizakomereza mu i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba kikaba kigomba kubera muri Gorilla Hotel.

Biteganyijwe ko mu Ntara zose z’u Rwanda hazatoranywa abakobwa bagera kuri 25. Ku itariki ya 31 Mutarama 2015 mu gitaramo kizabera kuri Petit Stade i Remera , abo bakobwa 25 bazatoranywamo 15 ba mbere bagomba kuzatangira umwiherero muri Kivu Serena Hotel kuva ku itariki ya 09 Gashyantare 2015.

Ku itariki ya 21 Gashyantare 2015 nibwo hazamenyekana umukobwa wahize abandi mu birori bizabera kuri Serena Hotel i Kigali.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages