00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Hitabajwe Polisi ngo ikumire abatewe amarangamutima na Byumvuhore

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 2 January 2015 saa 09:33
Yasuwe :

Abakunzi b’abahanzi Byumvuhore na Kayirebwa banyuzwe bikomeye n’imiririmbire yabo mu gitaramo bakoreye mu Mujyi wa Musanze, bamwe babagaragarije urukundo banga ko bataha Polisi irahagoboka.
Nyuma y’igitaramo aba bahanzi baherutse gukorera muri Serena Hotel i Kigali , kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2015 bataramiye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Musanze kuri Stade Ubworoherane.
Benshi mu bakunze ibihangano by’aba bahanzi by’umwihariko mu myaka yo hambere bibakora ku mutima (…)

Abakunzi b’abahanzi Byumvuhore na Kayirebwa banyuzwe bikomeye n’imiririmbire yabo mu gitaramo bakoreye mu Mujyi wa Musanze, bamwe babagaragarije urukundo banga ko bataha Polisi irahagoboka.

Nyuma y’igitaramo aba bahanzi baherutse gukorera muri Serena Hotel i Kigali , kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2015 bataramiye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Musanze kuri Stade Ubworoherane.

Benshi mu bakunze ibihangano by’aba bahanzi by’umwihariko mu myaka yo hambere bibakora ku mutima bamwe bararira abandi bashaka kubafata ngo bakomeze baririmbe gusa Polisi yakoze akazi kayo ibintu bijya mu buryo.

Muri iki gitaramo Kayirebwa na Byumvuhore bari bafatanyije na Ruremire Focus ari na we wagize uruhare ku kubazana mu Rwanda , Ben Ngabo Kipeti, Daniel Ngarukiye n’abandi bahanzi gakondo bakirigise inanga bikanyura benshi mu bakunzi b’umuziki i Musanze.

Ibintu byahinduye isura mu bafana ubwo Kayirebwa yageraga ku rubyiniro agakora mu muhogo maze bamwe mu b’amarangamutima menshi bakanirwa kwihangana bityo bakamusanganira ari nako bamufasha kuririmba. Abafana bageraga kuri Kayirebwa bamuhoberaga ndetse ntibifuze kuva ku rubyiniro ku buryo byageze igihe baba benshi biragorana cyane. Hari umugore wahobeye Kayirebwa kwihangana biramunanira araturika aririra imbere y’abafana abashinzwe umutekano mu gitaramo bahamuvana bamutwaye mu maboko.

Byabaye akarusho Byumvuhore ageze ku rubyiniro, Stade Ubworoherane yose yahagurutse imwereka ko imwishimiye mu buryo bukomeye. Indirimbo zose Byumvuhore yaririmbye, abafana ni bo bagiraga uruhare mu kuziririmba ndetse hari izo yatangiraga gucuranga ataravuga ijambo na rimwe bo bakanzika n’indirimbo bityo na we agakomerezaho.

Mu kuva ku rubyiniro, benshi mu bafana bashatse kwirunda kuri Byumvuhore bashaka kumukoraho abandi bashaka kumuramutsa. Ntibyari byoroshye na gatoya gusa Polisi yabifashijemo abateguye iki gitaramo yinjizwa mu modoka nta nkomyi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2015, Byumvuhore, Kayirebwa, Ruremire, Ngabo Kipeti n’Itorero Inganzo Ngari, bazakorera ikindi gitaramo kuri Petit Stade i Remera.

Mu mafoto

Ruremire wateguye iki gitaramo
Daniel Ngarukiye na bagenzi be
Lucky ni we wari uyoboye iki gitaramo
Meya wa Musanze na we yakozwe ku mutima n'indirimbo za Kayirebwa
Meya wa Musanze yasanze Kayirebwa ku rubyiniro barahoberana
Urugwiro rwari rwose
Uyu mugore yatwawe mu maboko kubera intege nke nyuma yo guhobera Kayirebwa
Kayirebwa aritegereza uko batwaye umugore warize ubwo yaririmbaga
Byumvuhore yaririmbye abakunzi be babana n'ubumuga bamusanga ku rubyiniro
Barabyina berekana ikimenyetso cy'urukundo
Nk'uko byagenze i Kigali, ab'i Musanze na bo bamuhaye amafaranga
Yacurangaga asoma indirimbo zose mu gitabo
Byumvuhore yinjiye mu modoka abifashijwemo na Polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages