Serivisi ya Tera stori, Airtel iyiha abakiriya bayo, aho uyikoresha akanda *255*4#, ubundi akavugira ku mirongo yose yisanzuye aganira n’inshuti ze aziterera urwenya, azimenyesha ibyo akora n’ibindi kandi ku giciro kiri hasi.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abakunzi ba Airtel benshi, aho bataramiwe n’abahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda barimo Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy, King James na Senderi Hit basusurukije imbaga y’abari bitabiriye ikanyurwa.
Bamwe mu bari baje muri iki gitaramo bavuga ko basobanukiwe n’uburyo bakoresha serivise zitandukanye bagenerwa na Airtel kandi zibanogeye.
Berwa ishimwe Gad yagize ati “ Twishimiye cyane uburyo Airtel yatwegereye ikadutaramira, ndetse ikadusobanurira bihagije zimwe muri serivise iduha nk’iyi ya Tera Stori, ubu tugiye kujya tuvugana n’inshuti zacu twisanzuye nta kwikanga ngo ama inite arahita ashira, cyane ko twumvise bidasaba menshi”.
Umukozi wa Airtel Rwanda ushinzwe ibikorwa byayo Amit Chawala, avuga ko iki gitaramo cyari kigamije gushimisha no gusobanurira abakiriya babo zimwe muri serivise nshya zihari, ariko biherekejwe no kugirana imikoranire ya hafi n’Akarere ka Musanze.
Ati “ Iki gitaramo gikozwe ku nshuro ya mbere aho twataramanye n’abakunzi bacu, tubasobanurira ibijyanye na serivise tubaha cyane iyi ya Tera Stori bakoresha ku giciro kibereye buri wese ukoresha simukadi ya Airtel ,tunabakangurira kwitabira kuyikoresha. Twari tunagamije gukorana bya hafi n’Akarere ka Musanze mu kuzamura imikoranire ku bintu bitandukanye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’iterambere Rucyahana Andrew Mpuhwe, avuga ko guhura n’umufatanyabikorwa wabo Airtel ari amahirwe mu kuzamura iterambere ry’abaturage.
Ati “Uyu munsi twagize amahirwe yo guhura n’abafatanyabikorwa bacu Airtel, twaganiriye ku bijyanye n’imwe muri gahunda bafite ya Tera Sitori iri ku mafaranga make cyane, ariko tunavuga ku buryo twazamura imikoranire yacu, aho izafasha mu mashuri ya segonderi na Kaminuza bakabaha ibicuruzwa byabo ku mafaranga make kuko baba bataratangira gukorera amafaranga, ni byinshi tuzafatanya mu iterambere ry’umuturage kandi twizeye ko urugendo rwacu ruzagenda neza.”
Iyi gahunda ya Tera Stori nk’imwe bicuruzwa Airtel igenera abakiriya bayo yatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Musanze ku wa 29 Ugushyingo 2019, ariko bakaba bafite gahunda yo kuzenguruka igihugu cyose bataramira abakunzi babo banabasobanurira neza iby’iyi serivise nshya.



















TANGA IGITEKEREZO