Mu minsi ishize ubwo yaganiraga na IGIHE, Marina yavuze ko ivuga inkuru y’umuhungu witwa ‘Madede’ , uba ankunda ariko agatinya ‘kubimbwira nkamusaba ko yakwitinyuka akaba yabimbwira kuko nanjye numvaga mbishaka’.
Marina udafite umukunzi yavuze ko nawe iyi ndirimbo imureba ku buryo akangura abasore bamufitiye urukundo kwitinyuka bakabimubwira.
Ati « Ubu ndi njye nyine atari uko mbishaka, ndashaka umukunzi kubaho njye nyine ndabirambiwe. Nta bigenderwaho mfite, umusore ufite urukundo n’umuco yanyegera tugakundana.”
Marina ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe ari mu myiteguro yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi aho azaba yitabiriye igitaramo yatumiwemo mu Bubiligi.
Iki gitaramo kizabera i Bruxelles tariki 22 Gashyantare 2020, Marina azagihuriramo n’abandi bahanzi nka Riderman na Social Mula.
Marina ni umwe mu bahanzi babarizwa muri kompanyi ifasha abahanzi ya The Mane aho ahuriye na Queen Cha ndetse na Mbanda Kelvin. Safi Madiba na Jay Polly bayibarizwagamo, bo baherutse kwitandukanya nayo.
Reba indirimbo "Madede" ya Marina yasohokanye n’amashusho yayo
Ikiganiro duherutse kugirana na Marina aho yanakomoje kuri iyi ndirimbo "Madede"



















TANGA IGITEKEREZO