00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musaza wa Lupita Nyongo’o yongeye guseruka mu birori bikomeye mu myambaro yahanzwe ’House of Tayo’

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 4 December 2023 saa 10:07
Yasuwe :

Junior Nyong’o musaza wa Lupita Nyongo’o yaserutse mu birori bya “The Academy Museum Gala 2023”, yarimbanye imyenda yakorewe mu Rwanda n’inzu y’imideli ya ’House of Tayo’.

Lupita Nyong’o aherekejwe na Junior Nyong’o bava inda imwe, bitabiriye ibirori bya ’The Academy Museum Gala 2023’ batambuka ku itapi y’umutuku uyu mugabo yambaye imyambaro yakozwe n’inzu y’imideli ya ’House Of Tayo’ iri mu zubatse izina rikomeye i Kigali mu gihe mushiki we yari yambaye ikanzu yakozwe na Chanel.

Si ubwa mbere uyu mugabo yeretse urukundo iyi nzu ihanga imideli, kuko mu 2022 ubwo bari bitabiriye ibirori byo kumurika igice cya kabiri cya filime ya ‘Black Panther’ cyiswe “Wakanda Forever”, musaza wa Lupita Nyongo’o nabwo yari yaserutse yambaye umwambaro wakozwe na House of Tayo.

Junior Nyong’o na House of Tayo bamaze kubaka ubumwe kuko no mu 2018 ubwo hamurikwaga igice cya mbere cy’iyi filimi i Los Angeles na bwo ni bo bamwambitse kimwe no mu bukwe bwe mu 2020 ubwo yashyingirwaga na Wanja Wahoro.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Rugamba washinze House of Tayo, yavuze ko hari umuntu wamuhuje na Junior Nyong’o bituma amusaba amahirwe yo kumukorera imyenda icyo gihe.

Ati “Namenyanye na Junior binyuze ku nshuti twari duhuje mu 2018, icyo gihe namukoreye ikote yari yambaye mu imurikwa ry’igice cya mbere cya Black Panther”.

House of Tayo imaze kuba ubukombe mu nzu z’imideli nyarwanda aho yambitse ibyamamare bitandukanye nka Mr Eazi, Adenkule, Davido, Burna Boy, Ruger, Sarkodie, Amadou Fall, Joakim Noah, DJ Neptune, Maps Maponye, Jubril Agoro n’abandi.

Ibi birori Lupita Nyongo’o na musaza we bitabiriye byarimo kandi abarimo Oprah Winfrey uzwi mu kiganiro “The Oprah Show”, Umukinnyi wa Filime Leonardo Dicaprio uzwi muri The Titanic n’izindi, Umuhanzikazi Selena Gomez n’abandi benshi.

Ibi birori byabereye mu kigo Academy Museum of Motion Pictures ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023, byitabiriwe kandi n’ibindi byamamare bitandukanye birimo Hailey Bieber umufasha wa Justin Bieber, Taraji P Henson uzwi muri Empire n’abandi.

Muri ibi birori hazirikanwe uruhare abarimo Michael B Jordan na Ophrah Winfrey bagize mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ni ibirori kandi byakusanyirijwemo amafaranga yo gukomeza inzu ndangamurage ya Sinema, y’iki kigo Motion Pictures.

Lupita Nyongo'o ni uku yari yaserutse muri ibyo birori mu ikanzu ya 'Chanel'
Lupita Nyongo'o waserukanye ikanzu yahanzwe na Chanel, yari kumwe na musaza we Junior Nyongo'o wari wambaye umwenda wa 'House of Tayo'
Musaza wa Lupita Nyongo'o amaze kubaka imikoranire ikomeye na 'House of Tayo'
John Legend n’Umufasha we bari mu bitabiriye ibi birori
Leonardo DiCaprio uzwi muri The Titanic yaserutse mu ikote ry’umukara muri ibi birori
Umuhanzikazi Dua Lipa ari mu byamamare byitabiriye ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages