– Yatangiye umuziki abahanzi bacyitwa ba Sagihobe
– Yavutse mu 1948, atangira umuziki mu 1969 atorongezwa mu gihugu mu 1973
– Igitaramo gihenze yasize akoze mu Rwanda kwinjira byari amafaranga 500
– Hashize imyaka 40 benshi bakeka ko yapfuye
– Farious yamwifurije iruhuko ridashira mu ndirimbo benshi bararira barihanagura
Musoni Evariste wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Sinarinzi’ yaje gusubirwamo na Big Farious yaje mu Rwanda aho agomba gukorera igitaramo mu rwego rwo kwemeza Abanyarwanda ko akiri muzima dore ko benshi bamaze imyaka irenga 40 bakeka ko yapfuye.
Urupfu rwa Musoni Evariste rwashimangiye n’indirimbo ye ‘Sinarinzi’ Farious yasubiyemo maze mu mashusho y’indirimbo yayo akandikamo amagambo yifuriza mugenzi we iruhuko ridashira dore ko na we yari azi ko yapfuye.
Mu myaka 41 amaze ishyanga yakomeje guhatana
Musoni Evariste umaze imyaka 41 atagera mu Rwanda, atuye muri Canada ari naho abana n’umuryango we. Nubwo adakora umuziki nk’akazi ka buri munsi mu bitaramo bihuza Abanyarwanda muri Canada.
Mu kiganiro na IGIHE Musoni ati “Umuziki narawukomeje no mu myaka nk’ibiri ishize hari igitaramo nakoze i Edmonton ari naho ntuye. Iyo Abanyarwanda bateranye muri Canada akenshi ndabacurangira, umuziki ndawukora nubwo atari akazi ka buri munsi.”
Mu myaka 41 amaze hanze y’u Rwanda, uyu muhanzi yabashije gukora indirimbo 14 zigize album ye ya mbere ndetse ngo hari n’izindi nyinshi ashaka gutunganya muri studio.
Ati “Navuye mu Rwanda mu mwaka w’1973, igitaramo cya nyuma nagikoze mu 1972 muri Saint Paul none niho ngiye kongera kuririmbira. Natangiye umuziki mu 1969, icyo gihe nacurangaga mu itsinda ryitwa ‘Les Colombes’. Mu myaka 41 maze ntagera mu Rwanda maze gukora indirimbo 14 nabashije gushyira kuri album ariko hari n’izindi ntarajyana muri studio kandi nyinshi”
Aje gukuraho urujijo ku bakeka ko yapfuye
Kuva yava mu Rwanda mu 1973 benshi mu bakundaga ibihangano bye, by’umwihariko abamumenye muri ‘Les Colombes’ ari naryo tsinda yabarizwagamo, baketse ko yapfuye ndetse biza gushimangirwa na Big Farious wamwifurije iruhuko ridashira mu mashusho ya ‘Sinarinzi’.
Uyu muhanzi ari mu Rwanda aho azakorera igitaramo kuri Saint Paul mu rwego rwo kuvanaho urujijo mu bakekaga ko yapfuye.
Ati “Niyo mpamvu nagarutse mu Rwanda, naje gusura abavandimwe no kubaririmbira naje kwereka abari banzi kera ko ntapfuye. Benshi bazi ko maze imyaka 40 mpfuye ariko sibyo. Icyabisembuye ni iriya ndirimbo yanjye Farious yasubiyemo akandika kuri Video ariya magambo avuga ko napfuye. Ntabwo napfuye ndi muzima kandi ngiye kongera gutaramana n’Abanyarwanda.”
Byifashe bite hagati ya Musoni na Farious wamubitse?
Mu buzima bwa Musoni Evariste ntarabonana amaso ku mason na Farious ndetse ngo ntibarandikirana ubutumwa bugufi cyangwa ngo bavugane kuri telefone. Musoni ahamya ko Farious yasubiyemo indirimbo ye atabisabiye uburenganzira bityo akaba ashaka uburyo yazahura na we akamwumvisha ikosa yakoze yabyemera agasaba imbabazi.
Ati “Farious yasubiyemo iyo ndirimbo yanjye nta kintu twavuganye, nta masezerano twigeze tugirana cyangwa ngo ampamagare tubivugane mbere y’uko ayikora. Ntabwo yansabye uruhushya , sindanabonana na we kuva yabaho nimpura na we nzamubwira ko ibyo yakoze atari byo. Kuva yavuka ntarambona wasanga ari nayo mpamvu yanditse muri ndirimbo ye ngo R.I.P Musoni”
Akunda King James, Knowless na Mani Martin
Musoni avuga ko mu gihe yatangiriye umuziki hari abahanzi bari bakunzwe ndetse bagaragaza impano ikomeye mu muziki ariko n’ab’iki gihe mu Rwanda hari abo abonamo icyerekezo ku bw’imbaraga n’ubuhanga bashyira mu muziki wabo.
Ati “Abahanzi bakunzwe icyo gihe ngitangira umuziki hari nka Makanyaga, Kabengera Gabrielle, Les Colombes n’abandi benshi. Abahanzi bari bahari icyo gihe kandi bari bakunzwe pe. Hari orchestres nyinshi zari zikomeye mu muziki.”
Akomeza agira ati “Mu bahanzi bato dufite ubu, hari abakomeye nanjye nkunda. Umuhanzi witwa King James, Knowless, Mani Martin n’abandi, mbona bahagaze neza kandi umuziki wabo utanga icyizere. Ndanabakunda cyane, umuziki wabo ubona ko ufite icyerekezo. Ndabakunda cyane.”
Musoni yateguriye Abanyarwanda igitaramo cya ‘Live’ azakorera muri Saint Paul ku Cyumweru tariki ya 02 Ugushyingo 2014. Inzu azaririmbiramo ni nayo yakoreyemo igitaramo cya nyuma ubwo aheruka mu Rwanda mu myaka 40 ishize.
Muri iki gitaramo azaba afatanyije na Makanyaga Abdul bahoze bacurangana kera, kwinjira ni amafaranga 3,000 kuva saa kumi z’umugoroba.
Musoni Evariste yavukiye ahahoze hitwa Kibuye i Vungu (ubu ni mu Karere ka Ngororero )mu mwaka w’1948. Amashuri abanza yayize ku Misiyoni yitwaga Nyange, akomereza ayisumbuye muri College Inyemeramihigo. Ngo yavuye mu Rwanda mu 1973 kubera ubutegetsi bwahezaga bamwe mu Banyarwanda bakameneshwa mu gihugu cyabo.
Yamenyekanye mu ndirimbo ze zakunzwe nka ‘Ijuru rihindutse’, ‘Amayobe’, ‘Mawe’, ‘Umwiza utarutwa’,’Sinarinzi’(yasubiwemo na Farious) n’izindi. Musoni Evariste ni we se wa Nicole Musoni, umuhanzi nyarwanda uri kwigaragaza neza muri Canada.
Sinarinzi ya Musoni Evariste:



















TANGA IGITEKEREZO