Umunyarwandakazi Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, ni umwe mu bakobwa 40 bazahatanira ikamba rya Miss Districts International muri Côte-d’Ivoire.
Nk’uko M.Jean Philipe Kouadio, Umuyobozi w’iki gikorwa yabitangaje binyuze ku rubuga rwa Miss Districts International, kuva mu mwaka wa 2001 ubwo iri rushanwa ryatangiraga, ni ubwa mbere rigiye guhuriramo abakobwa baturutse mu nguni zose z’Isi.
Mbere ryahuzaga abakobwa bafite ubwenegihugu butandukanye mu turere muri Côte-d’Ivoire ,nyuma mu mwaka wa 2014 baza gusanga byaba byiza kurushaho rihindutse Mpuzamahanga ikamba rigahatanirwa n’abakobwa bo mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Mu bihugu 40 byatoranyijwe guhatana muri iri rushanwa muri 2015, harimo u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Miss Mutesi Aurore witeguye kuzabyitwaramo neza akongera guhesha igihugu ishema nk’uko byagenze muri 2013 ubwo yambikwaga ikamba rya Miss FESPAM muri muri Congo Brazzaville.
M.Jean Philipe Kouadio yemeje ko ibirori nyir’izina byo kumenya umukobwa wahize abandi muri Miss Districts International, ngo bizaba ku itariki ya 07 Gashyantare 2015 bibere ahitwa Sofitel Abidjan Hotel.



















TANGA IGITEKEREZO