00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutesi Aurore, Nyampinga w’uburanga kurusha abandi bose ku bwa Senderi Hit (Video)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 21 March 2017 saa 12:51
Yasuwe :

Senderi International Hit yaciye iteka ko mu bakobwa bambitswe ikamba haba ku rwego rw’igihugu no mu bindi byiciro byose mu Rwanda nta n’umwe uruta Miss Mutesi Kayibanda Aurore haba mu buranga, imyitwarire n’imigirire ye.

Mutesi Kayibanda Aurore yambitswe ikamba rya Miss Rwanda umwaka wa 2012, kuva ubwo kugeza uyu munsi benshi Senderi Hit amufata nk’uhiga abandi haba abatowe mbere ye n’abamusimbuye arebye ku ngingo zose haba mu kugira ikimero cyiza, ubumenyi n’imiterere ikwiye kuranga umukobwa witwa Nyampinga.

Senderi Hit yavuze ko akurikiranira hafi iby’amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda ari naho yahereye ashimangira ko mu bakobwa bose batowe mu myaka irenga 20 ishize, ngo nta n’umwe uhiga Mutesi Aurore ndetse amufata nka Nyampinga w’ibihe byose.

Yagize ati “Ba Nyampinga bose ni beza, n’uyu watowe[Iradukunda Elsa] ni mwiza narakurikiranye, ntabwo navuga ngo n’uyu ni mubi, yatsinze mu by’ukuri biciye mu nzira nyinshi kugira ngo atsinde, arabikwiye. Nemera gutsinda k’umuntu nkemera no gutsindwa kw’abatsinzwe kuko hari inteko yabihagarariye n’Abanyarwanda bose bakabyemeza.”

Yongeyeho ati “Kugeza ubu nta muntu urandutira Mutesi Aurore, afite ibyo nshaka, afite amano meza, aseka neza, arashinguye, aca bugufi, ni umuntu uca bugufi cyane akegera abantu be n’abatari abe cyangwa se abatamuzi akabasuhuza.”

Mu byo ashingiraho arutisha Mutesi Aurore abandi bakobwa bose ku isonga haza ‘kwicisha bugufi no gusabana na bose atarobanuye’ ndetse ngo ni nawo muco uranga Senderi Hit ubwe.

Senderi avuga ko Mutesi Aurore ari ‘umukobwa ucisha make, agakundwa na benshi kubera uburanga bwe bwatangiye kuvugwa ubwo yatorerwaga kuba uhiga abandi bose mu Rwanda’ ariko by’umwihariko amukundira ko “aca bugufi”.

Yagize ati “Ni umwe ushobora kwegura telefone akampamagara ati ‘Senderi uraho’[…] Ni umuntu uciye bigufi cyane, ameze nkanjye kuko nca bugufi.”

Uyu muririmbyi yahamije ko yakunze Mutesi Aurore kuva yambikwa ikamba rya Miss Rwanda mu 2012 ndetse kugeza ubu aracyamukundwakaza akanamurutisha abandi bakobwa bagiye bahabwa ikamba ry’ubwiza mu Rwanda.

Senderi ati 'Nta mukobwa wabaye Nyampinga urusha ubwiza Mutesi Aurore'

Senderi Hit yanavuze ibikwiye kuranga umukobwa yifuza ko bazarushingana. Ati “Icya mbere ni uko yaba akunda Imana, akaba yarize nibura yararangije amashuri yisumbuye na kaminuza yaba nziza ariko ntabwo nkeneye amashuri cyane kuko nta nganda ngira ngo azaza kuziyobora. Ikindi ni uko agomba kuba ari umuntu utantera ipfunwe mu bantu, wa muntu najyana muri stade nkamubaza nti ‘cherie wicaye ntangira ndirimbe?’ ati ‘sawa’. Ngatangira nkaririmba, atari wa wundi wajyana wihishe. Ikindi agomba kuba ankunda kandi asabana n’inshuti zanjye ariko akaba yakwambara akanaberwa.”

Ibyo gushaka umugore ngo Senderi yabaye abishyize ku ruhande ahubwo ngo arashaka kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi ba mbere bazasoza umwaka wa 2017 bafite ibikorwa byiza.

Mutesi Aurore ngo ni we Nyampinga mwiza kurusha abandi bose mu Rwanda ku bwa Senderi Hit
Miss Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2012
Mutesi Aurore ubu afite umukunzi witwa Egide Mbabazi, bombi baba muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages