Ibirori byo kumurika imideli byabaye mu ijoro ryo kuri uyu 16 Ukuboza 2016 mu nyubako ya MGM National Harbor iherutse kuzura itwaye akayabo ka miliyari 1,4 z’amadolari.

Abakobwa bose uko ari 119 bamaze iminsi ine bimukiye mu muturirwa wa MGM National Harbor wubatswe hafi y’ikiraro cya Woodrow Wilson Bridge mu birometero 16 uvuye mu Mujyi wa Washington, D.C ari naho abakobwa bakoreye umwiherero.

Mu irushanwa ryaraye ribaye batoranya abitwaye neza mu cyiciro cyo kumurika imideli[Miss World 2016 Top Model], Jolly Mutesi ntiyabonetse muri batanu ba mbere banahise bahabwa amahirwe yo kuzaboneka mu bakobwa 25 bazagera mu cyiciro cya nyuma.

Abakobwa batsinze ni Nyampinga w’u Bushinwa wabaye uwa mbere, akurikirwa n’uwa Indonesia inyuma ye haze uwa Dominican Republic. Aba bakobwa bagaragiwe n’ibisonga bibiri Nyampinga w’u Bufaransa ndetse n’uwa Kenya ari na we ukomeje kwitwara neza kurusha abandi bahagarariye ibihugu bya Afurika.

Nubwo Mutesi Jolly atabonetse muri aba bakobwa na we aherutse kwibona muri 24 b’ubwiza bufite intego ’Beauty With a Purpose’, gusa we ari mu cyiciro gikomeye kuko umwe muri bo ari we uzabona itike imugeza mu ijonjora ribanziriza irya nyuma.

Irushanwa rya Miss World 2016 rizasobwa kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2016, rikirangira kuwa Mbere bamwe bazahita basubira mu bihugu byabo.

Mbere yo kwerekana imideli habayeho kwiyerekana buri wese mu ikanzu yahitiwemo n'umwambika: