Miss Mutesi Jolly yabwiye IGIHE ko yari yahawe amahirwe yo kujya kwiga muri kaminuza zikomeye, imwe yo mu Bwongereza n’indi iri muri Leta ya Minnesota muri Amerika; ibi byose yabiteye umugongo ahitamo kuminuriza muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yagize ati “Ni ikintu kinshimishije cyane, icy’ingenzi kandi gikomeye ni uko ngiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ubundi njyewe imishinga yanjye n’ibyo nkora bishingiye iwacu, niyo mpamvu.”

Yongeyeho ati “Hari nk’abantu batekerezaga ko Miss adashobora kwiga mu Rwanda wenda bakeka ko nta burezi bukomeye buhari ariko ni ukwibeshya, inaha barigisha kandi neza, ni nayo mpamvu nahisemo kuhakomereza amasomo.”

Mutesi Jolly ni we Nyampinga wa mbere w’u Rwanda mu batowe bose bakiriho ugiye kwiga Kaminuza mu gihugu. Yavuze ko abagiye kuminuriza hanze bafite impamvu zabo, ku giti cye ngo yashimye uburezi butangirwa mu Rwanda.

Miss Rwanda 1993 atuye mu Bubiligi , Bahati Grace watowe muri 2009 yize muri USA ari naho yize, Mutesi Aurore watowe muri 2012 yagiye kwiga muri Turkey[ariko ubu asigaye aba muri USA], Akiwacu Colombe wa 2104 yiga mu Bufaransa muri Institut Supérieur du Commerce de Paris mu ishami rya Commerce de Luxe naho Kundwa Doriane watowe mu 2015 ubu atuye muri Canada.

Ati “Nagiye mu mahanga mu bihugu bitandukanye, mfite amakuru ahagije […] Abo kuba barahisemo kujya hanze kwigayo ni amahitamo yabo kandi dukwiye kuyubaha. Njyewe nahisemo kwiga hano kuko nabonaga ari byiza, abanyeshuri bize muri Kaminuza y’u Rwanda kandi babonye akazi neza.”

Muri Kanama uyu mwaka nibwo Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko abanyeshuri 11027 aribo bemerewe kuyigamo mu banyeshuri basaga ibihumbi 13 bari babisabye. Abemerewe inguzanyo ya leta ni 7821.

Mutesi Jolly yavuze ko aziyishyurira amashuri aho aziga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’icungamutungo i Mburabuturo.

Mutesi Jolly azatanjira muri Kaminuza y'u Rwanda mu Ukwakira 2017
Mutesi Jolly azatanjira muri Kaminuza y'u Rwanda mu Ukwakira 2017

Mutesi Jolly yavukiye muri Uganda muri District ya Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda ku itariki ya 15 Ugushyingo 1996. Avuka mu muryango w’abana batandatu, abakobwa batatu n’abahungu batatu akaba umuhererezi mu muryango.

Yize amashuri y’ikiburamwaka [nursery] n’igice kimwe cy’amashuri abanza muri Uganda hanyuma aza mu Rwanda mu mwaka wa 2009.

Yasoreje amashuri abanza muri Remera Academy naho icyiciro cya rusange cy’amashuri yisumbuye acyiga muri Kagarama Secondary School, yahavuye ajya muri King David Academy ari naho arangirije ayisumbuye mu ishami rya History, Economics and Literature.

Miss Bahati Grace [iburyo] yize kaminuza muri Amerika ni naho atuye
Miss Bahati Grace [iburyo] yize kaminuza muri Amerika ni naho atuye
Uwo Mutesi Jolly yasimbuye yagiye muri Canada
Uwo Mutesi Jolly yasimbuye yagiye muri Canada