Aba bakobwa biyerekanye mu myambaro gakondo ndetse banifotoza mu cyiciro cyo kwerekana imideli ifite akarango k’umuco wa buri gihugu mu bihataniye ikamba rigomba gutangwa mu birori biteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017.
Miss Muthoni Fiona Naringwa waserukiye u Rwanda yiyerekanye yambaye agakanzu gato kajya gusa n’ibihogo bitose, ku muguno wo hasi gafite ubudodo buboshye nk’ishabure zo hambere.

Irushanwa rya Miss Africa rihuje abakobwa 25 bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, rizasozwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017 ubwo hazaba hatorwa Nyampinga uzasimbura Umunya-Angola witwa Loretta Mendez.
Abakobwa bakoze imyitozo ya nyuma bitegura ibirori nyamukuru bizabera ahitwa Calabar International Conference Centre muri Leta ya Cross River ari nayo itegura Miss Africa guhera muri 2016.




























Ibitekerezo 0