00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muthoni Fiona yagizwe igisonga cya Nyampinga wa Afurika (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 28 December 2017 saa 08:59
Yasuwe :

Muthoni Fiona Naringwa waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika yatahanye umwanya wa kabiri mu gihe ikamba ryahawe umukobwa wo muri Botswana.

Ibirori byo gutora Miss Africa 2017 byahuje abakobwa 25 bo mu bihugu bitandukanye, byabereye ahitwa Calabar International Conference Centre muri Leta ya Cross River mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017.

Miss Afurika yagizwe umukobwa witwa Gaseangwe Balopi agaragirwa na Miss Muthoni Fiona Naringwa wo mu Rwanda naho igisonga cya kabiri kiba Nyampinga waserukiye Afurika y’Epfo.

Abakobwa biyerekanye mu myambaro itandukanye haba iyo kurimbana bagiye mu birori ndetse hari n’igice biyerekanye mu mwambaro wagenewe kogana ibi byose bigatangirwa amanota yiyongereye ku yatanzwe n’akanama nkemurampaka mu ibazwa ku ngingo zibanze ku byerekeye ibidukikije.

Igice cyo kubaza ibibazo kirangiye hatoranyijwe abakobwa 15 ba mbere bitwaye neza harebwe ingingo zose n’amanota yatanzwe n’abakurikiye irushanwa, muri aba Miss Muthoni Fiona yabonetsemo.

Mu guhitamo batanu ba mbere bagombaga gutoranywamo Nyampinga wa Afurika nabwo u Rwanda rwabonetsemo hamwe n’ibindi bihugu birimo Namibia, Botswana, South Africa na Sudani y’Epfo.

Gaseangwe Balopi wagizwe Nyampinga wa Afurika

Muri aba bakobwa batanu nibo batowemo Nyampinga wa Afurika wabaye Gaseangwe Balopi wo muri Botswana. Yahawe ibihembo bikomeye birimo sheki y’amadolari ibihumbi 30 hamwe n’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa SUV Jeep yatanzwe na Guverineri wa Leta ya Cross River.

Ibirori byo gutora Miss Africa byasusurukijwe n’abahanzi bakomeye barimo Neza[wo mu Rwanda], Mafikizolo[Afurika y’Epfo], Vanessa Mdee[Tanzania], Tekno[Nigeria] ndetse na Runtown[Nigeria].

Umukobwa waserukiye Namibia
Muthoni Fiona waserukiye u Rwanda yabaye igisonga cya Mbere
Umukobwa waserukiye Afurika y'Epfo
Nyampinga wa Sudani y'Epfo
Gaseangwe Balopi wo muri Botswana
Abakobwa biyerekanye mu myambaro inyuranye irimo iyo kogana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages