Miss Muthoni Fiona yagiye muri Nigeria guhatanira irindi kamba nyuma y’uko mu Ukuboza 2017 yatahanye umwanya wa kabiri muri Miss Africa. Icyo gihe yabaye igisonga cya mbere naho umukobwa wo muri Botswana atwara ikamba.
Irushanwa rya Miss Africa Beauty Queen ni ubwa mbere riteguwe, ryahurije hamwe abakobwa 15 bo mu bihugu bya Afurika. Umukobwa wahize abandi aratorwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu kuri Oriental Hotel, Lekki mu Mujyi wa Lagos.
Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Africa Beauty Queen Pageant ni abo mu bihugu bya Nigeria, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Ghana, Cape Verde, Burundi, Cameroun, Kenya, Uganda, Zambia, Somalia, Ethiopia, Rwanda, Gambia ndetse na Mali.
Ikinyamakuru Vanguard News cyatangaje ko aba uko ari cumin a batanu batoranyijwe mu biyandikishije bo mu bihugu 54 bya Afurika. Chike Mordi, uyobora Miss Africa Beauty Queen Spa yavuze ko iri rushanwa rifite insanganyamatsiko “ubwiza, amahoro n’ubumwe”.
Yongeyeho ati “Umukobwa uzahiga abandi azahembwa imodoka nziza ya SUV, azahabwa inzu nziza yo kubamo muri Nigeria kuko niho azamara umwaka akorera mu gihe azamarana ikamba hamwe n’amadolari 5,000.”
Umukobwa uzaba igisonga cya Mbere azahembwa amadolari 2,000 n’ibindi bihembo bitandukanye.
Irushanwa rya Miss Africa Beauty Queen rimaze ibyumweru bibiri ribera mu Mujyi wa Lagos, abakobwa bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura ibigo by’imfubyi, gukora ibikorwa by’urukundo n’ibindi bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO