Fiona Mutoni Naringwa asanzwe ari umunyamideli ukomeye ndetse afite ikamba ry’igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2015. Ubu ari mu irushanwa rikomeye ry’ubwiza riri kubera mu Mujyi wa Calabar muri Nigeria.
Abakobwa bo mu bihugu 36 nibo batumiwe uyu mwaka gusa ababashije kugera i Calabar ni 27. Ba Nyampinga bageze ahari kubera irushanwa ku itariki ya 10 na 11 Ukuboza hanyuma kuri uyu wa Gatatu irushanwa rihita ritangizwa ku mugaragaro n’Ubuyobozi bwa Leta ya Cross River ari nayo itegura Miss Africa.
Ku munsi wa mbere w’umwiherero aba bakobwa bari gukorera kuri hoteli yitwa Tinap Resort bahuriye mu gikorwa cyo gukora isuku ndetse banahabwa amasomo ku bijyanye no gutunganya umutsima uzwi cyane muri Nigeria wa ‘Garri’ ukorwa mu ifu y’imyumbati.

Miss Africa w’uyu mwaka azatangazwa mu birori bizaba mu ijoro ryo kuwa 27 Ukuboza 2017. Ibihugu byatumiwe uyu mwaka harimo u Rwanda, Gabon, Mali, Nigeria, Burkina-Faso, Morocco, Algeria, Tunisia, South Africa, Sudan, Uganda, Tanzania n’ibindi.
Umukobwa uzatorwa azasibumbura uwatowe mu mwaka ushize Umunya-Angola witwa Loretta Mendez, yatowe mu birori byabaye mu ijoro ryo kuwa 26 Ugushyingo 2016 kuri Calabar International Conference Centre muri Leta ya Cross River.
Miss Mendez yahembwe amadorali 25, 000 n’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa SUV Jeep yatanzwe na Guverineri Ayade.






















Ibitekerezo 0