00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutoni Jane yabaye igisonga cya mbere muri Miss Heritage Global

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 20 February 2017 saa 08:20
Yasuwe :

Mutoni Jane waserukiye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza, Miss Heritage Global Pageant yatahanye umwanya wa kabiri inyuma y’Umufaransakazi wegukanye ikamba.

Miss Mutoni Jane usanzwe afite ikamba rya Nyampinga w’Umuco yambitswe muri Miss Rwanda 2016 yagizwe igisonga cya mbere cya Miss Heritage Global Pageant 2016-2017 mu gihe Umufaransakazi witwa Théodora P. Marais yahigitse bose atahana iri kamba.

Irushanwa rya Miss Heritage ryahuje abakobwa bo ku migabane itandukanye baturuka mu bihugu birenga 28, ibirori nyamukuru byo gutora Nyampinga byabaye mu ijoro ryo kuwa 18 Gashyantare 2017, ryabereye ahitwa Gallagher Estate, i Midrand, Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Miss Heritage Global yagombaga kuba yarabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2016 ku bw’impamvu abategura aya marushanwa batasobanuye neza aza kwimurirwa muri Gashyantare 2017.

Miss Théodora P. Marais wo mu Bufaransa yegukanye iri kamba

Miss Théodora P. Marais w’imyaka 20 abaye Umufaransakazi wa mbere wegukanye iri kamba mu mateka y’iki gihugu.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye irushanwa rya Miss Heritage Global risanzwe ribera muri Afurika y’Epfo. Mu mwaka wa 2014 hagiyeyo uwitwa Marlenne Mutoniwase naho muri 2015 u Rwanda ruserukirwa na Bagwire Keza Joanah icyo gihe yabaye igisonga cya kane cya Miss Heritage Global 2015 , yari ahanganye n’abakobwa 44 bo mu bihugu bitandukanye.

Miss Bagwire Keza Joanah yashimiye mugenzi we Mutoni Jane ku bw’umwanya yatahanye kuko ngo byashimangiye ko umuco w’u Rwanda wihariye. Yanditse kuri Instagram ati “Ndagushimiye cyane mukobwa wabikoze neza […] Waberetse agaciro k’umuco wacu.”

Mutoni Jane yari yagiye muri Afurika y'Epfo yizeye gutsinda
Umunyarwandakazi yaje muri batatu ba mbere
Umukobwa wo muri Afurika y'Epfo yaje ku mwanya wa kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages