00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muyango yahishuye byinshi birimo uko bangirwaga kuririmba abandi bagafungwa ngo ni ‘Abatutsi’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 October 2019 saa 12:05
Yasuwe :

Muyango Jean Marie umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu kumenyekanisha indirimbo zo hambere abinyujije mu mpano ye yihariye afite mu kuririmba no guhamiriza.

Muyango yavukiye mu buhungiro i Burundi. Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ujyanisha guhamiriza no kuririmba bikaryohera abatari bake.

Yamamaye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye mu Rwanda zirimo iyitwa ‘Sabizeze’ yabaye nk’ibendera n’ikirango cye mu muziki.

IGIHE yamuganirije ahishura byinshi mu buzima bwe n’ubuzima bwe benshi bajya bibaza.

IGIHE: Muyango ni izina rikuru mu muziki nyarwanda, umuntu yakwibaza amavu n’amavuko y’umuziki wawe ?

Muyango: Ni ibintu navuga ko nakuriyemo. Mu muryango wacu byarahabaga tugakora ibitaramo by’intore, nabikuriyemo rero ntabwo navuga ko ari ibintu nagiye kwiga ahantu cyangwa nashatse ahandi.

IGIHE: Niba ubyibuka neza byaje ufite imyaka ingahe?
Muyango: Biragoye cyane. Natangiye ndi umwana uko nakuraga bigenda byiyongera. Nagize igihe nyine njya ahandi hantu ariko birakomeza.

IGIHE: Iyo ugiye kwandika indirimbo ugendera kuki?

Muyango: Nk’umuhanzi hari ibyo wibuka n’ibindi biza. Byakuzamo ugashaka amagambo ubundi ukaba wakwandika amagambo wumva ukunze meza ukayashakira ijwi.

IGIHE: Ni iyihe ndirimbo yawe ukunda cyane?

Muyango: Indirimbo zanjye zose ndazikunda. Kenshi hari izo ukundira ko ijwi ryayo ryabaye ryiza, hakaba iyo ukundira amagambo, hakaba n’ubwo uyikundira ko itakuvunnye.

IGIHE: Ni iyihe ndirimbo yakugoye ?

Muyango: Ni iyitwa ‘Manyinya’. Ni indirimbo nafashe ijwi gusa ariko nashatse kujya muri studio mfite izindi ndirimbo ariko irananira pe. Twayikoze dutangira album tunayirangirizaho, mu micurangire niho byagoranaga. Twakoze amezi abiri hamwe na album, iyo twatangiriyeho twarayibitse, izindi zirangiye tuyisubiraho.

IGIHE: Iyakoroheye ?

Muyango: Indirimbo uhimbira umuntu uzi birakorohera. Hari izigera kuri ebyiri cyangwa eshatu zitamvunnye nk’izo, harimo ‘Gisa’ indi ni ‘Karame na None’ yo nayihimbiye Perezida wa Republika Paul Kagame kuvuga ibigwi bye biroroshye cyane.

IGIHE: Hari abavuga ko wabaye mu Isamaza, byo nibyo ?

Muyango: Ahubwo nabaye mu ‘Imitari’, ‘Isamaza zaje nyuma. Nabanje gukorera i Burundi, nabaye mu itorero rya Sentore Louis se wa Masamba byinshi niwe nabikuyeho n’ubwo twahuye nanjye hari ibyo nzi afite ibyo yanyongereye byinshi.

Tubana imyaka mike muri iryo torero biza kugera igihe nanjye ngira iryanjye. Nyuma y’imyaka itatu abakobwa bo mu Bubiligi barantumira ni uko nagiye rero.

Niryo tsinda rya mbere ryabayeho ry’abanyarwanda hariya. Byari mu 1987.

IGIHE: Hari amakuru avuga ko Leta ya Habyarimana yigeze kubangira kuririmba bavuga ko nta Mututsi wahagararira igihugu, byagenze bite ?

Muyango: Ayo makuru niyo ariko byabaye i Burundi, byagiye mu bindi bihugu nyuma, byabayeho kugeza ubwo bajyaga bafunga Abaperezida b’amatorero ubwo Habyarimana yabaga yaje mu Burundi.

IGIHE: Nawe baragufunze?

Muyango: Sentore n’uwitwa Milimba nibwo bari abatware b’amatorero icyo gihe ntibasohotse mu nzu.

IGIHE: Mufite indirimbo zimwe zafashije mu rugamba rwo kubohora igihugu, mwabishobozwaga n’iki?

Muyango: Twebwe twumvaga ariyo nkunga yacu gutera inkunga abantu bari ku rugamba.

IGIHE: Icyo gihe Masamba mwari kumwe?

Muyango: We yari yarasigaye mu Burundi, niho bakoreraga.

IGIHE: Amasezerano ya Arusha asinywa mwari he ?

Muyango: Twebwe twari mu Bubiligi.

IGIHE: Hari indirimbo mufite yitwa ‘Sabizeze’ yavuye he ?

Muyango: Sabizeze, ni umugani ntabwo ari indirimbo. Hari ubwo umuhanzi ashobora kwirarira kubera indirimbo yakoze igakundwa ayikomoye ku bindi. Ni umugani mama yanciriye, nkura warangiye mu mutwe. Ntangiye ibyo kuririmba, nibwo nagize igitekerezo ndi mu Bubiligi mbiganiriza ‘Imitari’ babanza kunseka.

Iri mu za ngoye kuko nashatse amagambo nakoresha nkayiririmba bimeze nk’indirimbo bitagaragara nk’umugani.

IGIHE: Muyisohora yakiriwe ite ?

Muyango: Nta banteye amabuye. Abenshi barambwiye bati wakoze cyane kuko nari nabashije gufata umugani nkawuhinduramo indirimbo.

IGIHE: Indirimbo wise ‘Karame na none’ yaje ite ?

Muyango: Ni indirimbo nahimbiye umukuru w’igihugu. Igitekerezo cyaje mvuga nti umuntu nk’uriya wamuha iki? Ukurikije ibikorwa bye, aho yari agejeje igihugu adukuye mu buhunzi twamazemo imyaka irenga 30.

Nk’umuhanzi rero ni ugushaka akantu wavuga ukinigura, ni uko nayihimbye. Ngira Imana nsanga ibyinshi nshaka kuvuga ari iby’ukuri kandi bizwi. Ishobora kuba ari iyo mu 1996.

‘Musa n’iwabo’ yo ni iya mubyara wanjye naririmbiye agiye gukora ubukwe. Yari agiye gukorera ubukwe inaha aza mu Bubiligi kudusezera, tumubwira ko tutabona uburyo tuza mu Burundi.

Tumubwira ko dushaka kumuhimbira indirimbo abanza kubyanga, amara iminsi ajya muri Niger niho yari yarize ubuganga, aragaruka mu Bubiligi akihagera aravuga ati naratekereje nsanga mugomba kumpimbira indirimbo.

Twafashe inzira tujya mu ishyamba, ni uko numva hajemo akajwi ndababwira nti muze mbabwire, mbabwira iryo jwi dushyira kuri telefoni turataha ntabwo twaryamye turara dutekereza. Bwacyeye mu gitondo dufite ibitero bibiri, yagiye indirimbo ayitwaye. Twayihimbye mu minsi itatu. Ku munsi w’ubukwe ntabwo twayimuririmbiye.

IGIHE: Papa wawe ashobora kuba atakiriho, ariko iyo uri kumureba umubona mu yihe shusho?

Muyango: Ntabwo akiriho ariko iyo ifoto ye ije bintera ikiniga kuko yagiye ntari nabasha kumuganiriza ngo ambwire byinshi. Anagenda tutari kumwe, yaguye inaha yarahungutse nk’abandi ahuye n’insanganya. Apfa tudaherukana.

IGIHE: Hari abana bato bajya bakwegera ngo mukorane indirimbo ?

Muyango: Sinzi niba ari ukutabitinyuka. Gusa nanjye hari igihe kitambereye cyiza narasaraye nayobewe indwara narwaye ariko icyo bakora banyoherereza indirimbo bakoze ngo nzumva mbakosore.

IGIHE: Ni abahe bahanzi b’ubu ubona ukumva urabishimiye ?

Muyango: Ni uguteranya abana keretse uvuze abakuru kuri bo, umwe we namuvuga, tuvuge nka Jules Sentore ni umwana ubona ko azusa ikivi cyacu. Hari icyizere cy’uko tutazasiga ubusa.

IGIHE: Ni uruhe rwibutso ufite kuri Kamaliza?

Muyango: Ni umuntu nubaha cyane, yatangiye kuririmba turi i Burundi. Atangira no gucuranga, ni ibintu yatangiye kera.

Ntabwo yari mukuru cyane nta n’ubwo yaturutaga, we yaje akora umuziki usa nk’ugezweho ariko atataye umuco wacu. Twajyana mu bitaramo tugahamiriza akaririmba.

Ni umuntu wakoze igikorwa cyiza mu banyarwanda. Kamaliza yakoraga ibintu bishimisha abantu, nta n’ubwo yabikoraga ngo abyungukemo. Noneho aza kugira igihe abikora bifite akamaro ubwo yaririmbaga mu bihe by’intambara.

IGIHE: Indirimbo zanyu nta mashusho zifite, byatewe n’iki ?

Muyango: Twakoze amakosa yo kutayafata kera.

IGIHE: Ni iki kigutera ubwoba kurusha ibindi?

Muyango: Nta na kimwe. Hari ibyo ntabonye se? Nshobora kubona ikintu kibi nakigereranya n’ibyo nabonye ntikintere ubwoba.

IGIHE: Ni iki cyakubabaje ?

Muyango: Icyambabaje cyane numva cyarababaje benshi, ni ukuba mu buhunzi.

IGIHE: Ni uwuhe muntu wishimira?

Muyango: Perezida Paul Kagame.

Video: Simeon Muhumuza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages