Ni ubukwe bwagenze neza bwitabirwa n’ab’ibyamamare batandukanye gusa Muyango avuga ko mbere yari yarose ko buzaba burimo akavuyo gakomeye.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro The Choice Live gitambuka kuri Isibo TV, avuga ko yari afite amatsiko yo kureba aho akavuyo yaraye arota karava cyangwa ugateza.
“Mbere y’ubukwe, iyo nabaga ryamye narotaga akavuyo mu bukwe bwanjye , akavuyo kenshi, nkarota nibagiwe inkweto, ibintu by’akavuyo gusa, ku munsi w’ubukwe nari ntegereje kureba ako kavuyo ndakabura.”
“Buri gihe nararyamaga nkarota akavuyo, nkabona nk’umuntu wari kumpa ikanzu yayibagiwe nyine ibintu bitari kumurongo.”
Uwase Muyango avuga ko kuba ubukwe bwe na Kimenyi Yves bwaragenze neza ari ububasha bw’Imana.
Ati “Habayeho ububasha bw’Imana, njyewe mu bushobozi bwanjye ibyo nkora naho mva kimwe n’umutware wanjye twese turi abantu basanzwe kandi n’ubukwe twakoze ni ubukwe busanzwe ibintu n’abandi bakora.”
ku wa 6 Mutarama 2024 nibwo Kimenyi Yves, Umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, yasezeranye kubana akaramata na Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019.
Ni ibirori byaranzwe n’ubwitabire bw’abafite amazina azwi muri siporo no mu myidagaduro y’u Rwanda, barimo Nimwiza Meghan ufite ikamba rya Miss Rwanda mu 2019, umuhanzi Mariya Yohana wasohoye umugeni, Victor Rukotana, Umukundwa Cadette witabiriye Miss Rwanda ya 2019 yari mu bambariye Muyango Claudine.
Umuhanzi Nkurunziza waririmbye indirimbo irata ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda, Nkurunziza ni we wari umusaza wasabiye Kimenyi Yves.
Kimenyi Yves yaherekejwe n’abasore barimo abakinnyi b’umupira w’amaguru nka Biramahire Abed ukina muri Mozambique, Nshuti Innocent wa APR FC, Nkinzingabo Fiston wa Mukura Victory Sports F.C , Mugunga Yves ukinira Kiyovu Sports n’umukinnyi wa filime Zaba Missed Call.
Indi nkuru wasoma:



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!