Ni ibirori byabaye ku mugoroba wa tariki 16 Ukuboza 2023, yahuriyemo n’abakobwa n’abagore b’inshuti ze barimo DJ Brianne , Ingabire Habibah n’abandi .
Muri ibi birori Muyango Claudine yasomye ubutumwa yandikiwe na Kimenyi Yves agira ati “Warakoze cyane mukundwa ku myaka yose ishize, uri umugore mwiza ntigeze ndota ko nzagira, simbasha kwihanganira uriya umunsi ukomeye , Ndagukunda, umunsi mwiza.”
Ubukwe bwe na Kimenyi buteganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha, tariki 06 Mutarama 2024.
Bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka itatu Kimenyi yambitse Muyango impeta ya Fiançailles. Bamaranye imyaka itanu mu buryohe bw’urukundo bafitanye umwana w’umuhungu bibarutse muri Kanama 2021.
Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yagiye kugarukwaho cyane muri Kanama 2019, ubwo bahuriraga mu birori by’ isabukuru y’amavuko by’umukobwa w’inshuti yabo bombi.
Uwase Muyango Claudine ukorera Isibo TV yamamaye nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 (Miss Photogenic 2019) . Ni umwe mu bagore bagezweho mu Rwanda mu bijyanye no kuyobora ibirori bibera mu tubari n’utubyiniro dutandukanye muri Kigali.
Azafatanya na Tidjala Kabendera kuba ‘Hostess’ mu birori bitegerejwemo Zari ku wa 29 Ukuboza 2023 muri The Wave Lounge.
Kimenyi Yves yamamaye mu mupira w’amaguru aho yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!