Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 30 Kamena 2023 muri Camp Kigali cyateguwe mu rwego rwo gusigasira ibikomeje kugerwaho muri muzika nyarwanda uhereye ku mubare ugenda wiyongera w’abahanzi bato biyeguriye umuziki gakondo.
Niganze Lievin uvugira Iganze Events yateguye iki gitaramo, yatangarije IGIHE ko bafite gahunda yo kujya bakora iki gitaramo buri mwaka kigahuza abahanzi bakuru n’abakiri bashya mu muziki gakondo bakabasangiza ubumenyi bafite kuri uyu muziki.
Ati “Iyi ni imwe muri gahunda yo gukundisha abakiri bato umuco wacu binyuze mu butumwa n’ibihangano (Culture Education) ndetse n’iki gitaramo.”
“Ni igitaramo kizajya kiba ngaruka mwaka, kigahuza urubyiruko rukora ijyana gakondo hamwe n’umunyabigwi mukuru ubimazemo igihe akabasangiza ubunararibonye afite kuri uyu muziki.”
Kuri iyi nshuro hatumiwemo itsinda "Indashyikirwa (Gakondo Iganze) rimaze iminsi rikoze igitaramo bise "Urwinziza Rurahamye” cyanejeje Cecile Kayirebwa ahitamo kwita aba basore ‘Amasonga’ ubwo baba Amasonga y'Indashyikirwa.
Itorero Inyamibwa Cultural Troup rya AERG naryo hashize iminsi rikoze igitaramo cyanyuze benshi bise “Urwejejimana”.
Ibi bitaramo byasize ishusho igaragaza ko hari icyizere ku bahanzi b’ejo hazaza bagifite umuco ndetse n’uburyo abanyarwanda bagifitiye inyota ibi bitaramo.
Muyango uzaba ari umushyitsi muri iki gitaramo biteganyijwe ko hari impanuro azaha abahanzi bakiri bato mu muziki gakondo agendeye ku buranararibonye afite muri uyu muziki amazemo igihe kirekire.
Uyu musaza wihebeye umuziki gakondo akaba umwuzukuru wa Butera, ufatwa nk’Intore ya mbere mu mateka y’u Rwanda afite uduhigo dutandukanye turimo kwegukana Prix découvertes [ igihembo gitangwa na RFI] mu 1989. Byasabye gutegereza kugeza mu 2018 ngo Burabyo Yvan Buravan abe umunyarwanda wa kabiri wegukanye iki gihembo.
Kwinjira muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali) ahazabera iki gitaramo cyiswe 'Gakondo Connect' ni 10.000Frw mu myanya isanzwe, 15.000Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 200Frw ku meza y’abantu umunani.






Ibitekerezo 0