00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muyoboke Alex yikomye abamwita umujyanama w’abahanzi w’ibihe byose

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 1 February 2024 saa 07:31
Yasuwe :

Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi bakomeye mu Rwanda yihanangirije abakinira ku bikorwa yakoze bagashaka kumwita amazina atandukanye “Umujyanama w’abahanzi (Manager) w’ibihe byose” ariko mu by’ukuri bamukwena.

Uyu mugabo uri gukorana n’umuhanzikazi Marina avuga ko ataba umujyanama w’ibihe byose kuko ibihe biha ibindi, hashobora kuza abamusimbura kandi bagakora neza.

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro yagiranye na n shene ya Chita Magic ku rubuga rwa YouTube, cyibanze ku ngingo zitandukanye zijyanye na muzika n’indi mishinga afite.

Muri iki kiganiro yabajijwe uko yakira izina bamwe bamwita bavuga ko ari umujyanama w’abahanzi w’ibihe byose bagakurikizaho agatwenge.

Ati “Reka mbabwire kandi si ukwiyemera ariko ubivuga agakubita agatwenge akiyamirira […] Ntabwo ndi uw’ibihe byose kuko ibihe biha ibindi hakaza n’abandi bajyanama b’abahanzi (managers) , hashobora kuba hari ababivuze bavuga ukuri , bivuze ko hari ikintu nakoze kandi cyari kizima . Kuri njye uko wabivuga kose niko yaba abyumva , icyo nagaya ni uko hari ababivuga nk’aho ntacyo nigeze nkora.”

Yakomeje avuga ko nubwo hari abanenga ibikorwa yakoze ariko abanyarwanda n’abakunzi ba muzika bafite ishusho y’ukuri kuri iyi ngingo.

Ati “Abantu bavuga ngo ntacyo Muyoboke yakoze njye ntacyo bintwaye , Abanyarwanda bazi kureba ibyo twakoze kandi twabikoze kubera urukundo. Abavuga ibyo se Tom close ntabwo namufashe agakora ibitaramo bimurika album ? Charly na Nina se murabibagiwe aka kanya ?”

Muyoboke Alex yahishuye ko ibijyanye n’umurimo wo kuba umujyanama w’abahanzi (Manager) yabikuye muri Uganda abibonanye Michael Ross Kakooza .

Uyu mugabo yateguje indi ndirimbo nshya ya Marina izajya hanze mu minsi iri imbere, yatunganyijwe na Producer Prince Kizz.

Kurikira ikiganiro kirambuye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages