Umwaka wa 2023 warangiye hari amakuru atandukanye avuga ko Rwiyemezamirimo Gael Karomba uzwi nka Coach Gael mu myidagaduro, atumvikana na Muyoboke Alex wagize uruhare mu iterambere ry’umuziki ugezweho.
Ku itariki 10 Kanama 2023 mu gace ‘Meet Me Tonight’ kahariwe ibyamamare mu gitaramo cy’urwenya cyitwa Gen-Z Comedy Show, Muyoboke Alex yasobanuye ko Coach Gael atari inshuti ye ya hafi ariko ko bavugana nk’umunyarwanda.
Mu kiganiro cyatambutse kuri shene yitwa AbaVip TV cyo ku itariki 19 Ukwakira 2023, Coach Gael yasobanuye ko ari rwiyemezamirimo uhugiye mu kazi ke atarwanira umwanya w’ubu-manager na Muyoboke Alex.
Uyu mushoramari yanavuze ko yemera neza ko Muyoboke Alex ari ‘manager’ w’ibihe byose akaba abimwubahira cyane.
Mu rukerera rwo ku itariki 7 Mutarama 2024, abitabiriye ubukwe bwa Muyango Uwase Claudine na Kimenyi Yves bahuriye mu birori byabukurikiye byabereye mu kabari Inferino Lounge Bar.
Ahagana Saa Saba z’ijoro, Muyoboke na Coach Gael bari kumwe baganira, banasangira ubona ko bahuje urugwiro. Byari bigoye kumenya ibikubiye mu biganiro byabo.
Muyoboke Alex amaze imyaka irenga 16 ashyira itafari ku muziki w’u Rwanda.
Yagiye yumvikana mu biganiro bitandukanye asaba ko habaho minisiteri ishinzwe abahanzi. Vuba aha iterambere ry’ubuhanzi ryashyizwe muri Minisiteri y’Urubyiruko.
Coach Gael aritegura gutaha inyubako yitwa Blue Sky Arena y’imyidagaduro yubatse hejuru ya CHIC mu Mujyi wa Kigali ikaba yarashowemo asaga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.
Sosiyete 1:55 AM ya Coach Gael na Bruce Melodie iritegura gusinyisha abahanzi bashya muri uyu mwaka wa 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!